Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bibuka Ko Kagame Yabakijije FLN Ya Rusesabagina
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Bibuka Ko Kagame Yabakijije FLN Ya Rusesabagina

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 June 2024 1:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bamwe mu baturage ba Gasaka muri Nyamagabe babwiye Taarifa Rwanda ko bazatora Kagame bamushimira ko yabakijije FLN ya Rusesabagina yari yarabajengereje batagikora ngo biteze imbere kubera ubwoba.

Hari kuwa Mbere taliki 20, Nzeri, 2021 ubwo urukiko rwakatiraga Paul Rusesabagina imyaka 25 y’igifungo kuko yagize uruhare mu rupfu rw’Abanyarwanda bagera ku icyenda n’abandi bagakomereka bazira ibitero  by’umutwe yashinze witwa FLN.

Umuvugizi wa FLN yari Sankara.

Umucamanza waciye urwo rubanza ni Antoine Muhima.

Umwe muri abo baturage avuga ko Sankara yari yarababazengereje kubera ibyo yavugaga ari mu mahanga ubwoba bukabaheza mu nzu.

Abana ngo bajyaga gushaka inkwi zo gucana babebera, guteka bikaba gusenga Imana ngo bishye nta sasu rivuze bakabisiga ku ziko.

Umwe mu baturage bari bavuye kuri stade ya Nyagasenyi yatubwiye ko ashima Kagame ko we n’abasirikare ayoboye ari bo batumye Nyungwe yongera kuba nyabagendwa.

Ati: Ndamwemera kuko nkunda umugabo uguma ku kuri yavuze. Kagame yavuze ko Abanyarwanda tugomba gutekana kandi ko uwanga u Rwanda nta mahoro azabona kandi koko  uwayoboraga FLN ntayo yabonye. Naje nje kumushimira ko ubu twidegembya”.

Undi witwa Musanabera yatubwiye ko ijambo Kagame yababwiriye Nyamagabe ryabibukije abo FLN ya Rusesabagina yabavukije ariko  nanone rikaba ijambo ryo kubibutsa ko yababaye hafi icyo gihe kandi azakomeza kubikora.

Rusesabagina yarafashwe ashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda araburanishwa, yivana mu rubanza ariko arakatirwa.

Paul Rusesabagina ubwo yari mu rukiko rwo mu Rwanda

Nyuma yaje guhabwa imbabazi ba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Paul Kagame nk’uko abiherwa ububasha n’amategeko.

Abasomyi ba Taarifa Rwanda bibuke ko ibitero bya FLN bitabaga gusa muri Nyamagabe ahubwo byabagaga za Ruheru na Nyabimata muri Nyaruguru.

Utwo ni uturere dukora ku ishyamba rya Nyungwe rikomeza rikagera mu Burundi ariko ryitwa Kibira.

Nsabimana Callixte wari wariyise Sankara akaba umuvugizi wa Rusesabagina na FLN ye

Kagame yigeze kubwira RBA ko u Rwanda rufite inzego zishinzwe guhiga abagome kandi ribikora neza wanagenzura ntugire igifutamye ubibonamo.

Ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga muri Nyamagabe yabwiye abari baje kumwumva ko nibatora umukandida wa FPR bazaba batoye umutekano n’amajyambere.

Niba hari abateze amatwi, bumvise icyo yababwiye.

Hagati aho Kagame arakomereza muri Nyamasheke na Rusizi.

TAGGED:featuredKagameRusesabagina
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nimuhitamo Umukandida Wa FPR Muzaba Muhisemo Umutekano N’amajyambere- Kagame
Next Article Trump Yaraye Abijije Biden Icyokere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?