Biranugwanugwa Ko Umuyobozi Mushya Wa Hamas Yishwe

Yahya Sinwar

Amakuru agisuzumwa n’ubuyobozi bwa Israel aravuga ko Yahya Sinwar aherutse kugwa mu gitero iki gihugu giherutse kugaba muri Gaza. Ni igitero cy’indege cyagabwe kuri uyu wa Kane.

Icyakora ni amakuru ataremezwa na Israel cyangwa urundi rwego, ariko akaba ari gusuzumwa ishingiro ryayo.

Igitero Sinwar avugwa ko ‘ashobora kuba yaraguyemo’ cyagabwe n’indege gihitana abantu benshi barimo abarwanyi ba Hamas.

Ku rundi ruhande imirambo y’abo barwanyi iri gusuzumwana ubushishozi kugira ngo harebwe niba mu bapfuye harimo na Yahya Sinwar.

Sinwar niwe Israel ishinja ko yateguye igitero cyayigabweho mu mwaka wa 2023 hari taliki 07, Ukwakira.

Hari mu mpera z’Icyumweru ubwo abaturage ba Israel bari bari kwishimira hafi y’amazi, ibitero bya Hamas bibicamo abarenga 1200 abandi 250 bajyanwa bunyago.

Igitero Israel yarashe mu nzu bikekwamo ko yari irimo Yahya Sinwar nta baturage ba Israel bajyanyweho umunyago bari bahari.

Kugeza ubu Israel ivuga ko muri bariya bantu bayo hari abagera kuri 48 bamaze kwicwa.

Ubutasi bwa Israel buvuga ko Sinwar amaze iminsi aba mu myobo miremire yacukuwe na Hamas, akava mu mwobo umwe ajya mu wundi, kandi akirinda gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni  ahubwo akohereza abantu ngo babe aribo baha abandi amakuru.

Niyo tekiniki Oussama Bin Laden yakoreshaga kugeza ubwo avumbuwe akicwa n’ingabo z’Abanyamerika zimutsinze muri Pakistan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version