Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bugesera: Abaturage Bugarijwe N’Inzara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bugesera: Abaturage Bugarijwe N’Inzara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 December 2025 2:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibigori byarapfuye.( Ifoto y'ikigereranyo yerekana ikigori cyariwe na Nkongwa).
SHARE

Mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora no mu Kagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata no mu Tugari tw’Umurenge wa Mayange hari abahatuye bemeza ko bashonje kandi ko niba nta gikozwe ngo batabarwe nabo bashobora gusuhuka.

Abo baturage bavuga ko hari udukoko bita ‘umukondo w’inyana’ tubangiriza imyaka kandi ngo twahageze tuvuye mu Karere ka Rwamagana.

Umuturage witwa Rafiki  w’i Mwendo avuga ko bahinze izuba ryumya imyaka, amatungo nayo ngo yarananutse kuko yabuze icyo arisha, andi abura amazi ahagije bituma n’igiciro cyayo cyo ku isoko kigabanuka.

Ati: “ Twarahinze none byarumye, ubu turashonje. Kurya ni ujya kureba mu murima niba hari ibijumba byaba bikiri mu butaka, ukabizana ukabijumbura ubikuramo aho byariwe n’udukoko, ugateka ukagaburira abana.”

Yemeza ko impamvu ikomeye ibitera ari utwo dukoko twaje ari icyorezo tukaba turya ibyatsi hafi ya byose uretse imivumu n’inturusu.

Imyumbati, ibijumba, ibigori, ibishyimbo n’ibindi bihingwa ngangurarugo byariwe n’utwo dukoko.

Mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Kinazi naho hari uhatuye witwa Kalima uvuga ko nubwo ho bitarakomera, ariko ariho biri gushya bishyira.

Avuga ko udukoko tubonera tugiye kuhamara umwaka.

Asanga bikwiye ko ubuyobozi bushaka umuti urambye wo gutera ibiti kugira ngo bikurure imvura, mu gihe kiri imbere abaturage bazabone imvura ihagije beze imyaka.

Hari igice cy’Umurenge wa Mayange nacyo gifite ikibazo cy’izuba ryatumye barumbya.

 Meya ati: ‘ Bahumure’

Meya wa Bugesera Richard Mutabazi.

Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera yabwiye Taarifa Rwanda ko hari imvura abaturage bategereje yazatuma abatareza beza.

Imirenge avuga ko irimo ikibazo cyo kuteza neza ni uwa Gashora, Rulima n’igice cy’Umurenge wa Mayange.

Iyi mirenge barataka ko bashobora gusuhuka nibateza neza.

Avuga ko mu gihe abaturage baramutse barumbije, hari ubufasha Leta yateganyije burimo guha ibiribwa abarumbije badafite ahandi bakura amikoro.

Ati: “Hari uburyo twateganyije bwo kuzafasha abantu bazarumbya badafite ahandi bakura. Dukora ibarura tukareba abantu badafite akazi cyangwa ahandi bavana, tukabaha ubufasha.”

Mu ngamba zirambye zo guhangana n’amapfa, Meya Richard Mutabazi avuga ko hari uburyo bwo kuhira imirima ituriye ibiyaga kuko Akarere ayobora gafite ibiyaga byinshi.

Mu gihe bitaraba, Mutabazi asaba abaturiye ibyo biyaga gutangira kuhira imyaka bakabikora mu bushobozi bwabo.

Asaba abaturage kandi gutekereza ahandi bakura imibereho, haba mu bukorikori, ubucuruzi n’ahandi.

Ati: “Ubutumwa dutanga ni ubujyanye no guhinga bagakoresha no kuhira kandi bagakomeza gushakisha ubundi buryo bwatuma babona ibibatunga, abashobora kuhira bakabikora.”

Yijeje abazarumbya ko ‘ubuyobozi buhari’ kandi buzabunganira.

Amapfa anugwanugwa mu Bugesera aje akurikira amaze iminsi mu Karere ka Kayonza yatumye ubuyobozi bukurwa mu nshingano.

Abagize Komite Nyobozi bakuwe mu nshingano kuko bakumiraga abaturage bababuza gusuhuka ngo bajye kureba ko hari ahandi amaramuko.

Aho bimaze gufatira indi ntera, Inama Njyanama y’aka Karere yirukanye Nyobozi yose, ubu hakaba hashyizweho abayobora aka Karere by’agateganyo.

TAGGED:AbaturageAkarereBugeserafeaturedGashoraMayangeMutabazi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyamahanga Benshi Bafungiwe Mu Rwanda Ni Abo Muri EAC
Next Article Mozambique: Perezida W’Inteko Kazarwa Yasuye Isoko Ryubatswe Mu Mwaka Wa 1900
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?