Bugesera: Abitabira Imyitozo Ya Ushirikiano Imara Bahuye

Mu Karere ka Bugesera habereye inama yahuje  abasirikare n’abapolisi ndetse n’abasivili bahagarariye abandi bigira hamwe uko imyitozo ikomatanyije yitwa Ushirikiano Imara 2024 izakorwa.

Iyi myitozo ngarukamwaka bayita East African Community Field Training Exercise (FTX) USHIRIKIANO IMARA.

Inama itegura iy’umwaka wa 2024 yabereye mu Bugesera iyoborwa na Brig Gen Denis Rutaha wari uhaagarariye uruhande rw’u Rwanda.

Brig Rutaha yabwiye abaje muri iriya nama ko bagomba kwitegura hakiri kare, bakamenya ko izaba iremereye kurusha iyayibanjirije haba mu rwego rw’ibikoresho, amasomo ndetse n’umwanya bizatwara.

- Kwmamaza -
Brig Gen Denis Rutaha

Ati: “ Imyitozo ya FTX Ushirikiano Imara2024  izaba iremereye kandi buri wese na buri ruhande tugomba gukora k’uburyo tugira icyo dushyiramo kugira ngo izagende neza kurushaho.”

Inama iri kubera mu Bugesera yatangiye taliki 17 ikazarangira taliki 19, Nyakanga, 2023.

Ni inama yahuje abahagarariye ingabo, polisi n’abasivili bakora mu by’umutekano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version