Burkina Faso: Abantu 28 Barimo Abasirikare N’Abasivili Bishwe

Hagati yo ku Cyumweru no ku wa Mbere taliki 30, Mutarama, 2023 abarwanyi bagabye ibitero muri Burkina Faso byahitanye abantu 28 barimo abasirikare 10 n’abasivili 18.

Ibi bitero byagabwe mu bice bituriye uruzi rwa Niger mu gace kitwa Cascades ku mpaka ugabanya Burkina Faso na Côte d’Ovoire.

Ababonye imirambo bayisanzeho ibikomere by’amasasu.

Ubu bwicanyi buravugwa muri Burkina Faso mu gihe mu bihugu bituranye nayo ari byo Niger na Mali nahp hamaze iminsi havugwa ubwicanyi bushinjwa umutwe wa al-Qaeda, ishami rya Afurika y’i Burengerazuba.

- Advertisement -

Abarwanyi bayo barica, bagatwika inzu, bagafata abagore ku ngufu ubundi bagasahura.

Byatumye abantu bagera kuri Miliyoni 2 bahunga bituma kandi abantu badahinga cyangwa ngp borore bityo bibakurira inzara.

Ku wa Kane w’Icyumweru gishize hari abandi bantu 10 biciwe  mu Mujyi wa Dassa mu Burengerazuba bwo hagati muri Burkina Faso.

Ni mu bilometero 140 uturutse mu Murwa mukuru, Ouagadougou.

Kuva  Blaise Compaoré wayoboraga Burkina Faso yakurwa k’ubutegetsi n’abaturage bavugaga ko batamushaka, iki gihugu ntikiragira amahoro arambye.

Bavugaga ko agomba kubazwa iby’urupfu rwa Captaine Thomas Sankara bivugwa ko yagize uruhare mu rupfu rwe, akanamusimbura.

Compaoré kandi ashinjwa uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru wari icyamamare cyane witwaga Norbert Zongo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version