Busingye Yihanije Dr. Kayumba Amushinja Kwibasira Uwamureze Gushaka Kumufata Ku Ngufu

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Joshnston Busingye, yasabye Dr Christopher Kayumba kudakomeza kwibasira imyitwarire ya Fiona Muthoni Ntarindwa umushinja gushaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo yamwigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yasubizaga ku butumwa bwa Dr Kayumba yanenzemo imyitwarire ya Muthoni, amenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ko ari umubeshyi ubimenyereye.

Yakomeje ati “Yirengagije ibirego byo kugerageza kumufata ku ngufu mu 2017, yakomeje kuntumira mu biganiro bye kuri televiziyo mu 2018 & 2019 ndetse yashakaga ko duhura byihariye ndabyanga. Na nyuma yagerageje guhura n’umwanditsi mukuru wacu arabyanga kubera ko yari yarumvise amayeri ye. “

Ku wa 17 Werurwe nibwo Salva Kamaraba yanditse kuri Twitter ubutumwa bwa mugenzi we ushinja Dr Kayumba gushaka kumuhohotera amwigishaga muri kaminuza mu 2017.

- Advertisement -

Ku wa Gatanu Ntarindwa ukora kuri televiziyo CNBC yemeje ko ubwo butumwa ari ubwe, avuga ko bifata igihe gushyira ahabona ihohoterwa wakorewe kubera ko “uba wumva uri wenyine, nta muntu ushobora kukumva cyangwa ngo yizere ibyo uvuga.”

Minisitiri Busingye yasubije ku butumwa bwa Kayumba amusaba kudakomeza kwibasira imyitwarire ya Mutoni.

Yagize ati “Kwibasira imyitwarire y’umuntu watanze ikirego cy ‘ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigamije kumucecekesha, bituma abandi bashidikanya ku kugaragaza ihohoterwa bakorewe. Bitiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gutsina.”

“Hangana n’ibirego byo gushaka gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato, ushyire ku ruhande imyitwarire y’undi. Nawe ufite iyawe.”

Dr Kayumba yaje gusubiza Busingye ko birangiye yifatanyije n’umuntu wamusebeje mu ruhame na nyuma yo kugeza ikirego cye ku Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Yakomeje ati “Nk’umunyamategeko mukuru w’igihugu cyacu, ibyo byaba byemewe? Bihanwa n’ingingo ya 256 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha.”

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese utangaza ibitekerezo agamije kuyobya abatangabuhamya cyangwa icyemezo cy’umucamanza mbere y’uko urubanza rucibwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 1.000.000 Frw kugeza kuri 2.000.000 Frw.

RIB iheruka guhamagaza Dr Kayumba, ahatwa ibibazo kuri ibyo birego ashinjwa.

Mu rukurikirane rw’ubutumwa yanditse, Dr Kayumba yavuze ko izo nkuru z’ibirego ashinjwa zigamije gupfobya igitekerezo bashyize mu bikorwa cyo gutangiza umuryango uharanira demokorasi mu Rwanda, RPD.

Ati “Byasohowe nyuma y’umunsi umwe umuryango utangijwe. Abeshya ko nageragejye kumufata 2017 ariko yakomejye kuntumira 2018, 2019.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version