Bwongereza: Umuryango Ukize Kurusha Indi Uravugwaho Gucuruza Abantu

Mu Busuwisi hari kubera urubanza rw’abantu bane bo mu muryango ukize kurusha indi mu Bwongereza baregwa ibyaha birimo no gucuruza abantu. Abashinjacyaha barega abagize uwo muryango gukoresha amafaranga menshi bita ku mbwa yabo kurusha uko bita ku bakozi babo bo mu rugo.

Ubusanzwe abagize umuryango wa Hinduja nibo bakize kurusha abandi mu Bwongereza kuko babarurirwa miliyari 37 z’amapawundi( ni amafaranga akoreshwa mu Bwongereza), akaba angana na miliyari $ 47.

BBC ivuga ko kimwe mu bindi byaha baregwa ari gukora icuruzwa rya’abantu.

Abagize uyu muryango batuye mu Busuwisi mu gace k’abakire cyane kitwa Cologny mu Murwa mukuru Geneva.

- Advertisement -

Baregwa ibirego bijyanye n’ibikorwa byo kuzana abakozi bo mu rugo bavuye mu Buhinde bo kwita ku bana bawo no ku rugo.

Yves Bertossa

Prakash Hinduja n’umugore we Kamal Hinduja hamwe n’umuhungu wabo Ajay n’umugore we Namrata, baregwa ko bafatiriye inyandiko z’inzira (pasiporo) z’abakozi babo, bakabahemba amadolari 8 y’Amerika (angana na Frw 10,000 ) ku kazi k’amasaha 18 ku munsi, ndetse bakabaha ubwisanzure bucye bwo kuva mu rugo.

N’ubwo mu cyumweru gishize impande zombi zacyemuye ikibazo mu bwumvikane mu buryo bw’amafaranga ku bijyanye no kunyunyuza imitsi, abo mu muryango wa Hinduja baracyari mu rubanza ku bucuruzi bw’abantu, ariko bo bakagihakana.

Umwe mu bashinjacyaha bazwi i Geneva witwa Yves Bertossa avuga ko ugereranyije amafaranga abo muri uriya muryango bahemba umukozi wabo ku munsi n’ayo bakoresha bagaburira cyangwa bita ku mbwa yabo ntaho bihuriye.

Abanyamategeko b’umuryango wa Hinduja ntibahakana by’umwihariko ibirego by’imishahara iri ku kigero cyo hasi, ariko bavuze ko igomba kureberwa mu ishusho ngari kuko abakozi bahabwaga icumbi n’ibiryo.

Ikirego cyo gukora amasaha menshi ku munsi na cyo cyahakanywe, umunyamategeko umwe avuga ko kurebana filime n’abana bo mu muryango wa Hinduja ‘bidashobora rwose gufatwa’ nk’umurimo.

Ku rundi ruhande, abahoze bakorera uyu muryango w’abaherwe nabo batumijwe mu rukiko bavuga ko uriya muryango ntacyo wawushinja.

Nubwo ariko bimeze, ku rundi ruhande ikirego cy’uko abo bakire bafatiriye pasiporo z’abakozi babo cyo kirakomeye kuko gishobora gufatwa nko gucuruza abantu.

Umushinjacyaha Bertossa arimo gusaba ko abaregwa bo muri uyu muryango bakatirwa igifungo, ndetse bakariha za miliyoni z’amadolari y’Amerika y’indishyi hamwe n’amafaranga y’urubanza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version