Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Canada Yahaye u Rwanda Izindi Nkingo 433,300 Za Covid-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Canada Yahaye u Rwanda Izindi Nkingo 433,300 Za Covid-19

Last updated: 21 December 2021 12:46 pm
Share
SHARE

Ambasade ya Canada mu Rwanda yatangaje ko icyo gihugu cyatanze izindi nkingo 433,300 za COVID-19, zigiye kwifashishwa mu gukingira abaturarwanda benshi bashoboka.

Ni inkingo zakiriwe nyuma y’uko mu kwezi gushize nabwo u Rwanda rwakiriye doze miliyoni 1.6 z’urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa Moderna, zatanzwe na Canada binyuze muri gahunda mpuzamahanga yo gufasha ibihugu kubona inkingo, COVAX.

#GoodNewsAlert!
This week 433,300 additional doses of the #COVID19 vaccine arrived in #Rwanda 🇷🇼 thanks to #Canada’s 🇨🇦 contribution.
No one is safe until everyone is safe. 💉 pic.twitter.com/3PqxQlQ6tS

— Canada in Rwanda and Burundi (@CanadainRwanda) December 21, 2021

Izo zose hamwe ni inkingo zisaga miliyoni ebyiri zatanzwe na Canada, zishobora gukingira byuzuye abaturage barenga miliyoni imwe.

Ni inkingo zibonetse mu gihe leta irimo gukingira abantu benshi hagamijwe kurinda abaturage kuzahazwa na virus itera COVID-19 ikomeje kugenda yihinduranya.

Magingo aya virus irimo kwanduza abantu benshi ni Omicron.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel kuri uyu wa Mbere yavuze ko u Rwanda rufite inkingo zihagije, ahubwo abantu basabwa “kwitabira kuza gukingirwa”.

Yagize ati “N’ahandi tutaragera ku mibare myiza nk’iya Kigali kandi inkingo bazifite, hoye kugira uwivutsa ayo mahirwe yo kugira ngo akingirwe, twese igihugu tugere kuri 70% tunarenze.”

“Nta n’impamvu yo kutarenza kuko uko inkingo zizaboneka n’iyo mibare tuzayizamura kugeza igihe n‘abana bafite hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 11, ubu dutegereje ko inkingo z’abana zikozwe ku buryo nyine ruba ari urukingo rw’umwana, ruzapfa kugera ku isoko, leta izarushaka.”

Kugeza ubu abaturarwanda bakingiwe byuzuye ni 36%, ndetse uyu mwaka uzarangira nibura hamaze gukingirwa 40%. Hari icyizere ko umwaka utaha uzarangira hamaze gukingirwa 70%.

Abahawe urukingo rwa mbere ni miliyoni 7.3, abakingiwe byuzuye ni miliyoni 4.9 mu gihe abahawe urukingo rushimangira basaga ibihumbi 55.

Muri iki gihe hagezweho gahunda yo gutanga urukingo rwa kabiri rwa COVID-19 ku ngimbi n’abangavu bafite imyaka 12-17, yatangiye kuri uyu wa Kabiri ku bigo by’amashuri biri mu Mujyi wa Kigali.

TAGGED:COVID-19Dr Daniel NgamijefeaturedInkingoModerna
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Rubavu Polisi Yarashe Uwiyitaga DPC W’Abuzukuru Ba Shitani
Next Article Barafinda Yasubijwe i Ndera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwatsinze Uganda Mu Mikino Ya Handball

Kuki Amasezerano Y’Amahoro Akunze Kudakurikizwa?

Dusigaye Twishakamo Ibisubizo Ku Bibazo By’Ubuvuzi – Jeannette Kagame 

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUtuntu n'Utundi

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?