Canal + Rwanda yashyikirije ibihembo abanyamahirwe 30 batsinze muri tombola babikesha kugura ifatabuguzi, muri poromosiyo yo gushimira abakiliya muri ibi bihe by’iminsi mikuru.
Kuri uyu wa 29 Ugushyingo nibwo aba mbere bashyikirijwe ibihembo birimo Smart TV ya Hisense ifite inches 43, telefoni igezweho ya Samsung Galaxy S20 FE, amakarita yo guhahira muri Simba Supermarket, ifatabuguzi ry’inyongera n’ibindi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri CANAL+ Rwanda, Jules Wanda, yavuze ko abanyamahirwe batoranyijwe bakoze tombola bagahitamo imibare, buri mubare ukagira igihembo cyihariye cyateganyijwe.
Yakomeje ati “Kwinjira muri tombola ni ibintu byoroshye, icyo usabwa gusa ni ukugura ifatabuguzi gusa. Ikindi ni uko iyo uguze ifatabuguzi uhita uhabwa iminsi 15 yo kureba amashene yose ya Canal ku buntu, nubwo waba waguze ifatabuguzi rya Ikaze, Zamuka cyangwa Zamuka na Siporo.”
“Icyo gihe kandi uzahita uba umwe mu banyamahirwe bashobora gutsindira bimwe mu bihembo byiza twateganyije.”
Mu bihembo byatanzwe kandi harimo n’abatsindiye amezi atatu y’ifatabuguzi Ubuki, ritanga amashene yose aba kuri dekoderi ya Canal +.
Claire Muneza ushinzwe itumanaho muri Canal + Rwanda, yavuze ko abanyamahirwe batoranyijwe mu bantu baguze ifatabuguzi Canal + guhera ku wa 19 Ugushyingo ubwo iyi poromosiyo yatangiraga.
Biteganywa ko ibi bihembo bizajya bitangwa buri cyumweru.
Yakomeje ati “Iyi poromosoyo igamije ko dukomeza kwegera Abanyarwanda ngo tubagezeho dekoderi ya Canal + kuko twiyemeje ko Umunyarwanda wese agomba gutunga iyi dekoderi kubera ibyiza biriho, ifite amashusho meza, porogaramu nziza buri munyarwanda wese yakwibonamo, ari nayo mpamvu twifuza ko muri ino poromosiyo ya Noheli, umuntu wese utaratunga Canal + yabasha kuyitunga.”
Niyigena Eric wo mu Mujyi wa Kigali watsindiye ‘Smart TV’ yishimiye cyane igihembo yahawe abikesha ifatabuguzi yaguze ku 5000 Frw.
Yari asanganywe televiziyo nto ya inches 32, none yatsindiye iya inches 43.
Yagize ati “Nta kindi kintu nakoze ni ukugura ifatabuguzi gusa. Maze nk’amezi atatu nkoresha Canal +, icyo nakangurira abakoresha Canal + ni ukugura ifatabuguzi kuko bikwinjiza mu banyamahirwe bashobora gutsindira ibihembo, si no gutsindira ibihembo gusa bigufasha kuba wareba andi mashene yose ya Canal + mu minsi 15 ku buntu.”
Yavuze ko yahisemo Canal Plus kubera ko igira amashusho meza, ikanagira gahunda zihariye nk’imipira kandi igaragara mu buryo bwihariye.
Nyuma ya tombola, Canal + ihamagara abatsinze ikoresheje nimero 0787125746.
Kugeza ubu dekoderi yayo igura 5000 Frw kandi ikaba iriho amashusho meza ya ‘HD’, hakiyongeraho 5000 Frw by’umuntu uyigushyirira mu buryo wifuza kuyirebamo (installation).
Umukiliya wa CANAL+ RWANDA wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kugana iduka rya CANAL+ rimwegereye cyangwa agakoresha telefone ngendanwa, aho kuri MTN MOMO akanda (*182*3*1*4#), mu gihe kuri Airtel Money ari ugukanda *500*7#.