Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CHUK Yitandukanyije N’Uwayiyitiriye Akaka Ruswa Abakoze Impanuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

CHUK Yitandukanyije N’Uwayiyitiriye Akaka Ruswa Abakoze Impanuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2021 11:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali( CHUK) bwahaye Taarifa itangazo buvuga ko umugabo Polisi iherutse kwereka itangazamakuru ivuga ko yamufashe kubera kwaka abantu bakoze impanuka ruswa yiyita umukozi wa CHUK, atari we.

Polisi yaraye yeretse itangazamakuru ko yataye muri yombi umugabo witwa Rutaganda, nyuma y’amakuru y’uko yiyitaga Komanda wa Polisi ukora mu  by’umutekano w’umuhanda akaka abashoferi bakoze impanuka amafaranga avuga ko ari ayo kuzabafasha kubakurikiranira ikibazo.

Mu magambo  ari mu ijwi Taarifa yafashe, umugabo yabwiye itangazamakuru yari umushoferi w’Imbangukiragutabara ya CHUK.

Yitwa Rutaganda akavuga ko atigeze yaka bariya bantu amafaranga, ahubwo ngo yabatse nomero zabo ngo azababaze uko bamerewe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Rutaganda uvugwaho kwiyita umupolisi akaka abantu amafaranga asanze bakomerekeye mu mpanuka

Yemera ko icyo umutimanama we umuciraho urubanza ari uko hari abamwoherereje amafaranga kuri Mobile Money ariko ntiyabasubize.

Umwe mubo bivugwa ko yatwaye amafaranga ni umumotari.

Uyu mumotari yabwiye itangazamakuru ko uriya mugabo yamwatse nomero amubwira ko ari umupolisi ushobora kumugira mu kibazo cy’impanuka kigacyemuka.

Ngo yamwijeje ko hadacyenewe amafaranga menshi, ko niyo byaba Frw 50 000 yayamuha bigacyemuka, undi amusubiza ko ntayo yabona, bakomeje guciririkanya kugeza ubwo bemeranyije ku Frw 15 000.

Ati: “ Mu by’ukuri iki nicyo nicuza kandi rwose ndasaba Abanyarwanda imbabazi kuko nararengereye, sinasubiza amafaranga yangezeho.”

- Advertisement -

Nyuma y’inkuru Taarifa yasohoye ivuga iby’ifatwa ry’uriya mugabo n’ibyo Polisi imukurikiranyeho, ubuyobozi bwa CHUK bwahaye Taarifa itangazo rivuga ko uriya mugabo atari umukozi wayo.

Iri tangazo ryasinyweho na Prof Théobald Hategekimana rigira riti: “…Ubuyobozi bukuru bw’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali( CHUK) buramenyesha igitangazamakuru ‘Taarifa’ ko Bwana Augustin Rutaganda ukurikiranywe na Polisi, akaba yareretswe itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 22, Nzeri, 2021 atari umukozi w’ibitaro bya CHUK…”

Prof Théobald Hategekimana

Taarifa yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda niba bakimufata nk’umushoferi wa Ambulance ya CHUK, asubiza ko icyo Polisi imukurikiranyeho ari ukuyiyitirira akaka abaturage amafaranga.

CP John Bosco Kabera yagize ati: “Icyaha akekwaho Polisi yamufatiye ntabwo ari urwego akorera, ni ukwiyirira icyo atari cyo (umupolisi ushinzwe gupima impanuka) maze akarya amafaranga y’abaturage”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye Taarifa ko uriya mugabo yamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha ngo akurikiranwe kuri kiriya cyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera
TAGGED:AbanyarwandaCHUKfeaturedImbangukiragutabaraKaberaUmushoferi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Akamashini Kaguruka Gatahura Ikirere Cyanduye
Next Article Abakoresha Umupaka Wa Rusizi Bafite Ibyago Byo Kuvana COVID Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?