Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Col Assimi Uvugwaho Guhirika Ubutegetsi muri Mali ‘Yagizwe Perezida’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Col Assimi Uvugwaho Guhirika Ubutegetsi muri Mali ‘Yagizwe Perezida’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 May 2021 5:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko rurinda Itegeko nshinga rwa Mali rwaraye rwemeje ko Col Assimi Goïta ariwe uyobora igihugu muri iki gihe, akaba Perezida w’Inzibacyuho.

Ibi byemejwe nyuma y’uko uwahoze ari Perezida wa Mali abayobozi ba gisirikare muri Mali, Bwana  Bah N’Daw  na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane, babataye muri yombi.

Byabaye nyuma y’impinduka bari bamaze gukora mu bagize Guverinoma.

Abasirikare bitwaje imbunda babanje kujya mu rugo rwa Minisitiri w’Intebe bamusaba kwemera bakajyana kwa Perezida N’Daw, bombi bahita bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Kati, kiri hanze y’Umurwa mukuru Bamako nk’uko amakuru abyemeza.

Bafashwe nyuma y’amavugurura bari bamaze gukora muri Guverinoma, yatumye babiri mu itsinda ry’abasirikare ryafashe ubutegetsi mu mwaka ushize basimburwa muri minisiteri y’ingabo n’iy’umutekano. Ni ibintu bitashimishije abasirikare bakuru bayoboye igihugu.

Icyo gihe hari amakuru yavugaga  ko mu batawe muri yombi harimo na Minisitiri w’ingabo Souleymane Doucouré.

Ndaw na Ouane bari barahawe kuyobora inzibacyuho y’amezi 18 ngo ubutegetsi busubizwe mu maboko y’abasivili.

Gusa icyo gihe  hakomeje kubaho impungenge ku kuba abasirikare bakomeje gufata imyanya ikomeye muri Guverinoma.

Abanyapolitiki b’inararibonye muri Afurika y’i Burengerazuba baherutse gushyiraho itsinda ryo kujya guhuza impande zitavuga rumwe.

Itsinda ryabo rizayoborwa na Bwana Goodluck Jonathan wigeze kuyobora Nigeria akaza gusimburwa na Muhamadu Buhari.

Rigizwe n’abayobozi mu Muryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’i Burengerazuba, The Economic Community of West African States (ECOWAS).

Mu gihe ibiganiro byari bigikomeje, ubu Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga rya Mali rwemeje ko  ari Col Assimi Goïta ari we uzayobora Inzibacyuho.

Aba banyapolitiki baraye bahuye na Colonel Assimi Goita  ababwira ko yahisemo gukura bariya bagabo mu nshingano kubera ko bafataga ibyemezo batabyumvikanyeho kandi basangiye akazi ko kwita ku gihugu.

TAGGED:AbasirikareAssimifeaturedGuverinomaMali
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abadepite 32 Bo Muri Congo- Kinshasa Bishwe Na COVID-19
Next Article Mushikiwabo I Nyamirambo Yasuye Ikigega Gitera Inkunga Abagore
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

Papa Lewo XIV Yageze Muri Turikiya Mu Ruzinduko Rwa Mbere Mu Mahanga

Umubare W’Abahitanywe N’Inkongi Muri Hong Kong Wageze Ku Bantu 55

U Rwanda Rurakina Na Guinea Rushaka Tike Y’Igikombe Cy’Isi Muri Basketball

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

You Might Also Like

Mu mahanga

Iseru: Indwara Iheruka Mu Rwanda Iravugwa i Masisi Na Rutshuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hong Kong: Abantu 44 Bishwe N’Inkongi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Ibyishimo Bya Kagame Kubera Intsinzi Ya Arsenal

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?