Ubuyobozi bw’Umuryango utabara imbabare ishami ry’u Rwanda, Croix Rouge Rwandaise, buvuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kugira ubuzima bwiza, bwateye ibiti 6,000, bikaba bimwe mu bigera kuri Miliyoni buzatera mu mwaka wose wa 2025.
Ni ibiti by’ubwoko butandukanye birimo n’iby’imbuto.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri uyu muryango witwa Emmanuel Mazimpaka aherutse kubitangariza muri Nyagatare aho yari yagiye kuganira n’abafatanya bikorwa b’uyu muryango ku iterambere bagezeho binyuze ku nkunga batewe na Croix Rouge.
Yavuze ko intego y’uriya muryango harimo no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza mu buryo bwose harimo no kubafasha kurya imbuto biyejereje.
Mazimpaka avuga ko mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, Croix Rouge y’u Rwanda yigisha abaturage uko barinda amashyamba kwangirika, bakigishwa gukoresha amashyiga ya rondereza.
Rondereza ni amashyiga akoresha inkwi nke, bikagabanya ubwinshi bw’ibiti bitemwa ngo abantu bacane.
Abatuye imirenge yagejejwemo ibikorwa bya Croix Rouge muri aka Karere ni abo mu Mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi.

Uretse kwegereza abaturage uburyo bwo kurondereza ibicanwa, hari n’abafashijwe kubona ibyuzi byo gukuramo amazi yo kuhiza imyaka no kubyororeramo amafi.
Umwe mu bagenewe icyo gikorwa yashimye Croix Rouge y’u Rwanda agira ati: “Inaha mu minsi yatambutse twakundaga kubura amazi tugasanga turi mu bihombo, ariko ubu dufite amazi yo gukoresha mu rugo, kuhira imboga no kuyakoresha mu bindi”.
Umuyobozi wa Koperative yo muri Karangazi yiganjemo abahoze ari ingabo z’u Rwanda basezerewe mu ngabo yitwa Karangazi Fishing Cooperative witwa Rodrigue Muhizi yavuze ko kwishyira hamwe byatumye bagira imbaraga banatera imbere.

Mu cyizere cy’ejo hazaza, Muhizi yagize ati: “Twizera ko nibura tuzajya tubona toni 150 z’amafi mu mezi atatu, tukagemura mu Karere ka Nyagatare n’ahandi mu gihugu, ndetse dutekereza ko no mu mahanga tuzagezayo umusaruro wacu”.
Mu rwego rwo kubafasha kubyaza umusaruro, bahabwa amahugurwa yo kumenya uko ubwo bworozi bukorwa kinyamwuga.
Mu minsi iri imbere bazahabwa Miliyoni Frw 11 zo kubafasha kwagura ubwo bworozi.
Kuwa Gatanu tariki 21, Gashyantare, 2025 hasinywe amasezerano hagati y’impande zombi, akaba agena uko ibintu bizakorwa mu gihe kiri imbere.

Abandi bafashijiwe kwiteza imbere ni abo mu Kagari ka Gacundezi mu Murenge wa Rwimiyaga.
Bibumbiye muri Koperative Abadahigwa Gacundezi, bakaba bakora ubworozi bw’ihene no guhinga ibigori.
Muri rusange hafashijwe abagenerwa bikorwa barenga 1000 mu makoperative atandukanye.
Abenshi muri bo bavuga ko bakora uko bashoboye bakizigamira kugira ngo bitege akazaza ejo.
Bagambe Innocent wo mu Itsinda Abakundwa avuga ko nyuma yo guhabwa ihene, bazibyaje umusaruro ndetse we muri iki gihe yoroye ingurube.
Kugeza ubu Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko yatanze inkunga zitandukanye muri Nyagatare ikubiyemo guha abaturage ibigega 100 by’amazi, gutera ibiti 6000 byiganjemo iby’imbuto, inkunga yahawe koperative 72, amatungo magufi 720, kandi ubutaka bungana na hegitari 22 buhabwa abaturage.
Mazimpaka Emmanuel avuga ko iyo basuzumye basanga abaturage bagenewe iriya nkunga, muri rusange, yarabagiriye akamaro.
Yavuze ko Croix-Rouge y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira ama Koperative harimo nakora ubworozi bw’amafi butamenyerewe henshi muri Nyagatare.
Ati: “Mwumvise ko hari abafite gahunda yo kugira uruganda rukomeye ruzatunganya umusaruro ukomoka ku mafi bityo bakabasha kugemurira amasoko atandukanye, bikabafasha kubona amafaranga no kurwanya imirire mibi.”
Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda busanzwe bukorana n’abantu bo mu Mirenge itandukanye yo hirya no hino mu gihugu.