DCG Marizamunda Yagizwe Komiseri Mukuru Wa RCS, Ujeneza Yimurirwa Muri Polisi

DCG Juvenal Marizamunda wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS, asimbuye George Rwigamba wari kuri uwo mwanya kuva mu 2016.

DCG Marizamunda yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi kuva ku wa 18 Kanama 2014.

Mbere yo kujya muri Polisi, yari umusirikare afite ipeti rya Lieutenant Colonel, akuriye ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

Mu bandi bahawe imyanya, Ujeneza Jeanne Chantal wari Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS yimuriwe muri Polisi, agirwa Komiseri Mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari.

- Kwmamaza -

Ntabwo hahise hatangazwa uzasimbura Ujeneza muri RCS.

Ujeneza yakuwe muri RCS yimurirwa muri Polisi y’u Rwanda

Ujeneza yajyanywe muri RCS na we mu 2016 avuye mu Ngabo z’u Rwanda, afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Mu bandi bahawe imyanya kandi harimo Mufulukye Fred wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco. Azaba yungirijwe na Rtd CP Ntirushwa Faustin.

Mu bemejwe mu myanya basanzwemo cyangwa se bayishyizwemo ari benshi harimo muri Minisiteri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha Bukuru, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version