John Dramani Mahama wigeze kuyobora Ghana niwe wongeye gutorerwa uwo mwanya ukomeye kurusha indi muri Ghana.
Uwo bari bahanganye witwa Mahamudu Bawumia , akaba yari asanzwe ari Visi Perezida we, yemeye ko yatsinzwe.
Yabwiye Al Jazeera ati: ” Abaturage ba Ghana bihitiyemo uwo bashaka kandi twemeye ibyavuye mu matora byose”.
Dramini Mahama asimbuye Nana Akufo Ado wari uyoboye manda ebyiri.
Mahama aba mu Ishyaka The National Democratic Congress n’aho Nana Akufo Ado we aba mu Ishyaka The New Patriotic Party (NPP).
Umuvugizi w’ishyaka NDC witwa Sammy Gyamfi yabwiye itangazamakuru ko Mahama yatsinze ku majwi 56.3% n’aho Bawumia atsinda ku majwi 41.3%.
John Dramini Mahama yigeze kuyobora Ghana guhera mu mwaka wa 2012 n’uwa 2017.