Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Abarwanyi Ba ADF Bakomeje Kwica Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC: Abarwanyi Ba ADF Bakomeje Kwica Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 December 2024 9:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

N’ubwo ingabo za Uganda zagiye muri DRC mu myaka ibiri ishize ngo zifatanye n’iza DRC kurwanya ADF no kuyirimbura, abarwanyi n’uyu mutwe bakomeje kugarika ingogo.

Baraye bishe abaturage barindwi hakomereka n’abandi benshi, batwika n’inzu nyinshi abo bantu bari batuyemo.

Abishwe ni abo mu gace ka Matombo muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umwe mu bayobozi bayobora aho hantu witwa Jean de Dieu Kibwana avuga ko abo bicanyi babukoze bakoresheje intwaro gakondo.

Hari saa moya z’ijoro ubwo abaturage batungurwaga n’abo bantu bagatangira kubagirira nabi.

Babanje kwica abantu batatu basanze aho bagurishiriza amavuta, abandi batatu bicirwa mu ngo zabo n’aho umwe uza kuzira ibikomere bikomeye yatewe n’abo bantu.

Radio Okapi ivuga ko abo barwanyi batwitse inzu eshatu muzo abo baturage bari batuyemo kandi ngo hari abandi bakomerekeye mu bindi bice.

Abakomeretse bakagira amahirwe ntibapfe boherejwe ku bitaro by’icyitegererezo bya Oicha.

Ikibabaje ariko nanone ni uko hari abaturage ADF yatwaye bunyago, ibajyana ahataramenyekana.

Abaturage babonye iryo shyano bakutse umutima bituma bahunga ingo zabo.

Bivugwa ko ingabo za DRC zatabaye ariko ziza zitinze, zisanga ishyano ryamaze kugwa.

Jean de Dieu Kibwana uyobora ako gace yasabye ubuyobozi bwa gisirikare kongera umubare w’ingabo zigakoreramo kugira ngo zikome imbere ADF.

TAGGED:AbarwanyiAbaturageADFIngoKwicaUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yongeye Kwizeza Abanyarwanda Umutekano Mu Mwaka Wa 2025
Next Article Alyn Sano Azasohora Alubumu Mu Mwaka Wa 2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?