Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwatangaje ko abasirikare 200 b’iki gihugu bahamwe n’ibyaha birimo guhunga umwanzi bityo ko bakatiwe urwo gupfa.
Uwo mwanzi uvugwa ni abarwanyi ba M23 bamaze igihe botsa igitutu ingabo z’iki gihugu mu ntambara bamaze imyaka ibiri barwana.
Abo basirikare kandi bashinjwa gufata abagore ku ngufu no kwica abasivili.
Ingingo ikomeye bashinjwa ni uko bataye urugamba bigaha M23 urwaho rwo gufata ahantu hanini mu Burasirazuba bwa DRC.
Mu gushakisha ibisobanuro, Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byaje kumenya ko zimwe mu mpamvu zateye abasirikare ba DRC guta urugamba ari imibereho mibi, yatumye banga gupfira ubusa kandi bashonje.
Ibibazo zivuga ko zari zifite bikubiyemo kudahembwa neza na ruswa, ibibazo bitigeze bikemuka mu gihe kirekire gishize.
Nubwo Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi ivuga ko yashyize ingufu nyinshi mu kwinjiza abasirikare bashya mu gisirikare, ikagura n’intwaro, ku rundi ruhande abantu bavuga ko ibyo nta musaruro munini bitanga iyo abasirikare bahembwa nabi.
Colonel umwe mu basirikare ba FARDC yagize ati: “Ubu baratunenga, ariko natwe dufite ibibazo kimwe n’abandi baturage bose”.
Mu rubanza rwabereye ahitwa Musienene – Bukavu ruherutse gutangarizwamo biriya bihano, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko mu byaha abo basirikare bashinjwa harimo kwiba iby’abaturage, gusahura ibyasizwe na ba nyirabyo bahunze, gutoroka igisirikare no gutakaza intwaro nyAbaregwa baburanye bemera ko koko ibyo byaha byakozwe na bagenzi babo, ariko bahakana uruhare rwabo muri byo.
Bavuga ko bataye urugamba kuko bari baburanye na bagenzi babo ku rugamba.
Uwitwa Siko Mongombo Brice, umwe muri abo baregwa, yagize ati, ” Ntabwo byari uguhunga, twarimo dushakisha ‘unité’ yacu dusanzwe tubarizwamo, nibyo batubonye muri uwo mudugudu, ariko ntituzi uko twahageze, abibye barahari, ariko n’inzirakarengane nkatwe zibaho. Imana yonyine niyo izi ukuri “.
Abacamanza banzuye ko hari abasirikare 260 bakatiwe igihano cyo kwicwa, habariwemo abagera kuri 55 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa i Musienene, ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025.
Abasaga 200 muri abo baburanishwa, ngo bacitse gereza baratoroka mu gihe ingabo za FARDC zari zahunze Umujyi wa Bukavu ku itariki 14 Gashyantare 2025.
Umuvugizi w’ingabo za FARDC mu Burasizuba bwa RDC Lieutenant-Colonel Mak Hazukay, yavuze ko abo basirikare basuzuguje igisirikare, bakora ibyaha byashoboraga gutuma abaturage bajya ku ruhande rw’inyeshyamba bigateza gutsindwa urugamba.