Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Abasirikare Ba Uganda Bicanye Bapfa Umugore
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Abasirikare Ba Uganda Bicanye Bapfa Umugore

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 November 2025 9:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kutagira ibyo bumvikanaho, abasirikare ba Uganda bakorera ahitwa Zale muri Teritwari ya Mahagi mu Ntara ya Ituri bararasanye batatu barapfa.

Babiri bapfuye ni abasivili b’abagore barimo umwe abo basirikare bapfaga, ibi bikaba byarabereye mu bilometero 200 uva i Bunia.

Inzego z’umutekano zo muri aka gace zabwiye Radio Okapi ko bijya gucika byatewe no kwigambanaho ko abo basirikare bahurira ku mugore umwe.

Impaka zavuyemo kurasana zabereye mu kabari kari hafi y’aho bakambitse hafi y’ikibuga cy’indege kiri hafi aho.

Umusirikare ufite ipeti rya Sergeant wari wasinze bigaragara yashinje umuyobozi we ufite ipeti rya Major kujya gusambanya umugore bari basanzwe baryamana.

Umujinya wa sergeant wari ufite imbunda warazamutse arasa Major n’umurinzi we abatsinda aho.

Yarahindukiye arasa n’uwo mugore nawe aramwica.

Amasasu kandi yafashe umukobwa wacuruzaga muri ako kabari gusa we yapfuye nyuma azize ibikomere yatewe n’amasasu.

Yaguye mu bitaro by’ahitwa Mahagi.

Abandi basirikare ba Uganda bahise bafata mugenzi wabo bamwambika amapingu we n’imirambo y’abandi bapfuye babohereza muri Uganda ahitwa Nebbi.

Abaturage b’aho byabereye bakutse umutima basaba ko ingabo za Uganda zikwiye kubashumbusha ku byangijwe n’umusirikare w’iki gihugu.

Bavuga ko umukobwa wabo wazize amasasu y’ingabo za Uganda abe bakwiye impozamarira.

Sosiyete sivile yo muri aka gace ivuga ko abasirikare ba Uganda bakunze kwitwara nabi muri kariya gace bityo ko bakwiye kwisubiraho bitaba ibyo bakahava.

Mu mwaka wa 2021 nibwo ingabo za Uganda zigize icyo bise Operation Suuja zagiye muri DRC gufatanya n’ingabo zayo kuhirukana ADF gusa n’ubu ntirahacika.

Mu Cyumweru gishize muri DRC nabwo havuzwe inkuru y’umusirikare wishe umuyobozi we wari ufite ipeti rya captaine amujijije ko yamuririye amafaranga y’agahimbazamusyi.

TAGGED:AmasasuCongoIngaboInzogaUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Kuzuza Ikigega Cya Gazi Yakoreshwa Amezi Abiri Ntayitumijwe Hanze
Next Article Ubushinwa Bwatangiye Gukoresha Robo Zikora Gipolisi Mu Muhanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?