Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Bidateye ‘Kabiri’ M23 Yarasanye Na FARDC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Bidateye ‘Kabiri’ M23 Yarasanye Na FARDC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 March 2023 9:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zongeye kurasana n’abarwanyi ba M23. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 07, Werurwe, 2023, abarwanyi ba M23 bari batangaje ko bahagaritse imirwano nk’uko babyemeye mu minsi mike ishize.

Buri ruhande mu zihanganye rurashinja urundi kuba ari rwo rwatangije iyo mirwano.

Radio Okapi yanditse ko imirwano yabereye muri teritwari ya Masisi, mu bilometero 10 uvuye mu Burengerazuba bwa Sake mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ahandi havuzwe iyo mirwano ni ahitwa Mabenga-Rwindi k’umusozi uri muri Rutshuru.

Guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu ngo nibwo bisa n’aho imirwano yongeye gukara mu gace ka Ngingwe mu Majyepfo ya Karuba ahari gurupema ya Mupfuni Shanga.

Umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Lt.Col Njike Kaiko Guillaume yavuze ko M23 yabeshye amahanga ko yashyize intwaro hasi.

Avuga bigaragazwa n’uko  yahise itera ibirindiro bya gisirikare biri ahitwa Karuba, Kibirizi-Rwindi.

Major Willy Ngoma uvugira M23, ahakana ibyo gutera ibirindiro by’ingabo za Leta, ahubwo agashinja FARDC kubagabaho ibitero.

Ati “Twebwe nta kindi dukora kitari kwivuna umwanzi gusa”.

M23 yari iherutse gutangaza ko izakoresha imbaraga zose kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti mu nzira y’amahoro, ndetse no kugira ngo uburasirazuba bwa Congo bubone amahoro kimwe n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange.

Ku rundi ruhande ariko, yavuze ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe yagabwaho igitero n’ingabo za Leta n’imitwe ya FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n’abacanshuro.

Perezida Felix Tshisekedi  nawe yongeye kwita M23 umutwe w’iterabwoba, anashinja u Rwanda kuwunyuramo rugatera Congo.

Yavuze ko ibitero bya M23 bigira ingaruka ku bagore, ndetse asaba ko bafata umwanya wo kuzirikana abo bagore bose bagizweho ingaruka n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Byari mu buryo bwo gufasha abaturage kuzirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

TAGGED:AbarwanyiAbaturagefeaturedM23u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Abikorera Biyemeje Gukorana N’Ubuyobozi Bw’Umuhora Wo Hagati
Next Article Rwanda: Ikoranabuhanga Rifasha Umugore Kugera Ku Ntego Ze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?