Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Gusimbura Vital Kamerhe Bikomeje Kugorana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC: Gusimbura Vital Kamerhe Bikomeje Kugorana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 October 2025 11:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Vital Kamerhe.
SHARE

Inzego za Politiki muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zabuze ibitotsi kubera kutumvikana ku bazatanga kandidatire yo kuba Perezida w’Inteko ishinga amategeko agasimbura Vital Kamerhe uherutse kwegura.

Abari mu mashyaka atavuga rumwe na Leta n’abari mu ihuriro riri ku butegetsi ntibasiba kwicarana ngo buri ruhande rutange abo rubona ko bakwiye gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya DRC ariko ntibagire abo bemeranyaho.

Uheruka kuvuga ko agiye kuyitanga ni uwari wungirije Kamerhe witwa Christophe Mboso, akaba yaraye abitangarije itangazamakuru.

Uwo ashaka gusimbura ari we Kamerhe avuga ko umuntu ukwiye kumusimbura agomba kuba ari impuguke, akunda igihugu kandi atarangwa n’ubucabiranya.

Mboso we avuga ko mu gutora Perezida w’Inteko hadakwiye kuzamo amarangamutima ashingiye ku bantu runaka bo mu Ntara 26 za DRC.

Mboso Nkodia yabwiye Radio Okapi ati: “Turi muri Congo igizwe n’Intara 26 kandi Umukuru w’igihugu ahitamo umwe ushoboye, yizeye ngo akorere igihugu. Njye ntawe nifuza gutwarira umwanya kandi nizera ko nta n’undi ushaka gutwara uwanjye. Icy’ingenzi ni uko uzatorwa wese azakora mu nyungu z’abaturage nk’uko yabishinzwe n’Umukuru w’igihugu.”

Imyitwarire y’abanyapolitiki bagize Ihuriro Union Sacrée riri ku butegetsi igaragaza ko mu mezi yatambutse ryagaragayemo ibibazo.

Umuhanga mu by’imiyoborere witwa Jolino Malukisa asanga ibyo biri mu mpamvu muri iki gihe zituma kubona umuntu wo gusimbura Kamerhe, umunyapolitiki ukomeye muri DRC, bigorana.

Ati: “ Uko ibihe bihita ibindi bikaza, ni ko ubona ibyuho mu miyoborere ya Union sacrée. Iyo ubyitegereje, ubona ko kubona uzasimbura Kamerhe ari ikibazo kuko kumubona bisaba kurenga ibyo kureba inyungu runaka za bamwe ahubwo hakarebwa cyanecyane iz’abaturage n’igihugu muri rusange.”

Mu gihe ari uko bimeze ku muntu uzasimbura Kamerhe, hari abamaze gutanga kandidatire k’umuntu uzaba wungirije.

Muri DRC uwo muntu bamwita Rapporteur adjoint, kandi aba agomba kuva mu bari mu mashyaka atavuga rumwe na Leta.

Abamaze gutanga ubusabe ngo baziyamamarize uwo mwanya barimo Christelle Vuanga ukomoka mu kitwa Funa cyo mu Murwa mukuru Kinshasa na Gratien Iracan wo muri Bunia muri Ituri.

Ku byerekeye uzayobora Inteko ishinga amategeko, hari Abadepite bavuga ko abo ku ruhande ruri k’ubutegetsi badakwiye gutanga umuntu umwe ngo abe ari we wiyamamariza uyu mwanya.

Bavuga ko byaba bihabanye n’amahame ya Demukarasi.

Muri bo hari abarangije kuvuga ko badashyigikiye kandidatire ya Aimé Boji uyu akaba yarahoze ari Minisitiri w’inganda uri kunugwanugwa gushaka kwiyamamaza ngo asimbure Vital Kamerhe.

Umudepite utamushaka ni Willy Mishiki uhagarariye Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abakiri mu buyobozi bw’Inteko ishinga amategeko ya DRC bo bavuga ko nubwo hari iyo sakwe sakwe, abantu batagombye gukuka umutima kuko imyiteguro yo gutora ubuyobozi bushya b’Inteko iri kugenda neza.

TAGGED:AmashyakaAmategekoAmatoraCongofeaturedIgihuguIntaraInteko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhati Polisi Ishyira Mu Kurwanya Ibiyobyabwenge Ugera Kuki?
Next Article Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?