Inzego za Politiki muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zabuze ibitotsi kubera kutumvikana ku bazatanga kandidatire yo kuba Perezida w’Inteko ishinga amategeko agasimbura Vital Kamerhe uherutse kwegura.
Abari mu mashyaka atavuga rumwe na Leta n’abari mu ihuriro riri ku butegetsi ntibasiba kwicarana ngo buri ruhande rutange abo rubona ko bakwiye gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya DRC ariko ntibagire abo bemeranyaho.
Uheruka kuvuga ko agiye kuyitanga ni uwari wungirije Kamerhe witwa Christophe Mboso, akaba yaraye abitangarije itangazamakuru.
Uwo ashaka gusimbura ari we Kamerhe avuga ko umuntu ukwiye kumusimbura agomba kuba ari impuguke, akunda igihugu kandi atarangwa n’ubucabiranya.
Mboso we avuga ko mu gutora Perezida w’Inteko hadakwiye kuzamo amarangamutima ashingiye ku bantu runaka bo mu Ntara 26 za DRC.
Mboso Nkodia yabwiye Radio Okapi ati: “Turi muri Congo igizwe n’Intara 26 kandi Umukuru w’igihugu ahitamo umwe ushoboye, yizeye ngo akorere igihugu. Njye ntawe nifuza gutwarira umwanya kandi nizera ko nta n’undi ushaka gutwara uwanjye. Icy’ingenzi ni uko uzatorwa wese azakora mu nyungu z’abaturage nk’uko yabishinzwe n’Umukuru w’igihugu.”
Imyitwarire y’abanyapolitiki bagize Ihuriro Union Sacrée riri ku butegetsi igaragaza ko mu mezi yatambutse ryagaragayemo ibibazo.
Umuhanga mu by’imiyoborere witwa Jolino Malukisa asanga ibyo biri mu mpamvu muri iki gihe zituma kubona umuntu wo gusimbura Kamerhe, umunyapolitiki ukomeye muri DRC, bigorana.
Ati: “ Uko ibihe bihita ibindi bikaza, ni ko ubona ibyuho mu miyoborere ya Union sacrée. Iyo ubyitegereje, ubona ko kubona uzasimbura Kamerhe ari ikibazo kuko kumubona bisaba kurenga ibyo kureba inyungu runaka za bamwe ahubwo hakarebwa cyanecyane iz’abaturage n’igihugu muri rusange.”
Mu gihe ari uko bimeze ku muntu uzasimbura Kamerhe, hari abamaze gutanga kandidatire k’umuntu uzaba wungirije.
Muri DRC uwo muntu bamwita Rapporteur adjoint, kandi aba agomba kuva mu bari mu mashyaka atavuga rumwe na Leta.
Abamaze gutanga ubusabe ngo baziyamamarize uwo mwanya barimo Christelle Vuanga ukomoka mu kitwa Funa cyo mu Murwa mukuru Kinshasa na Gratien Iracan wo muri Bunia muri Ituri.
Ku byerekeye uzayobora Inteko ishinga amategeko, hari Abadepite bavuga ko abo ku ruhande ruri k’ubutegetsi badakwiye gutanga umuntu umwe ngo abe ari we wiyamamariza uyu mwanya.
Bavuga ko byaba bihabanye n’amahame ya Demukarasi.
Muri bo hari abarangije kuvuga ko badashyigikiye kandidatire ya Aimé Boji uyu akaba yarahoze ari Minisitiri w’inganda uri kunugwanugwa gushaka kwiyamamaza ngo asimbure Vital Kamerhe.
Umudepite utamushaka ni Willy Mishiki uhagarariye Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abakiri mu buyobozi bw’Inteko ishinga amategeko ya DRC bo bavuga ko nubwo hari iyo sakwe sakwe, abantu batagombye gukuka umutima kuko imyiteguro yo gutora ubuyobozi bushya b’Inteko iri kugenda neza.


