Ibiganiro hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Uganda biherutse kwemeza ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi bwongerwamo imbaraga.
Inama hagati y’ibi bihugu yabaye hagati y’itariki 17 na 18, Ukwakira, 2025, ibera i Butembo ihuza abayobozi muri Guverinoma z’ibihugu byombi n’abacuruzi bo kuri buri ruhande.
Abayitabiriye bemeranyije ko kugira ngo ubuhahirane bunoge ari ngombwa kubaka ibikorwaremezo bishya no gusana ibihasanzwe.
Muri ubwo buhahirane, harimo kandi ko hakurwaho imbogamizi zishingiye ku misoro bigakorwa mu rwego rwo kongera urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Inzego z’ubucuruzi zizashyirwamo imbaraga nk’uko Radio Okapi ibivuga ni ubuhinzi, ibikoresho byo mu nganda no guhanahana ibikorerwa mu gihugu kimwe bitaboneka mu kindi, icyo Radio Okapi yise la Logistique.
Raporo y’ibyemeranyijweho yamuritswe na Anselme Kitakya ivuga ko mu byo impande zombi zizakora harimo no gushyiraho itsinda rizakorana mu guteza imbere ubucuruzi, gutegura no gukoresha inama zisuzuma uko ibintu bihagaze no gukoresha inama ngarukamwaka zihuriweho n’abayobozi b’Imijyi ituranye ngo harebwe aho ibintu bigeze.
Hanaganiriwe uko abarobyi bo mu kiyaga kitwa lac Édouard bajya baroba ariko ntawe uvogereye amazi yo ku rundi ruhande, haganirwa uko harwanywa ba rushimusi n’abandi bica amategeko ndetse harebwa uko indege zajya ziva mu mujyi umwe zijya mu rundi ku rundi ruhande.
Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi yiyemeje koroshya uburyo bw’uko abaturage ba Uganda bajya bayinjiramo bidasabye viza.
Ibi Uganda yo yatangiye kubikora mu mwaka wa 2023.


