Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Na Uganda Biyemeje Kongera Imbaraga Mu Bucuruzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Na Uganda Biyemeje Kongera Imbaraga Mu Bucuruzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 October 2025 2:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umupaka DRC isangiye na Uganda. Ifoto: Radio Okapi
SHARE

Ibiganiro hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Uganda biherutse kwemeza ko ubucuruzi  bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi bwongerwamo imbaraga.

Inama hagati y’ibi bihugu yabaye hagati y’itariki 17 na 18, Ukwakira, 2025, ibera i Butembo ihuza abayobozi muri Guverinoma z’ibihugu byombi n’abacuruzi bo kuri buri ruhande.

Abayitabiriye bemeranyije ko kugira ngo ubuhahirane bunoge ari ngombwa kubaka ibikorwaremezo bishya no gusana ibihasanzwe.

Muri ubwo buhahirane, harimo kandi ko hakurwaho imbogamizi zishingiye ku misoro bigakorwa mu rwego rwo kongera urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Inzego z’ubucuruzi zizashyirwamo imbaraga nk’uko Radio Okapi ibivuga ni ubuhinzi, ibikoresho byo mu nganda no guhanahana ibikorerwa mu gihugu kimwe bitaboneka mu kindi, icyo Radio Okapi yise la Logistique.

Raporo y’ibyemeranyijweho yamuritswe na Anselme Kitakya ivuga ko mu byo impande zombi zizakora harimo no gushyiraho itsinda rizakorana mu guteza imbere ubucuruzi, gutegura no gukoresha inama zisuzuma uko ibintu bihagaze no gukoresha inama ngarukamwaka zihuriweho n’abayobozi b’Imijyi ituranye ngo harebwe aho ibintu bigeze.

Hanaganiriwe uko abarobyi bo mu kiyaga kitwa lac Édouard bajya baroba ariko ntawe uvogereye amazi yo ku rundi ruhande, haganirwa uko harwanywa ba rushimusi n’abandi bica amategeko ndetse harebwa uko indege zajya ziva mu mujyi umwe zijya mu rundi ku rundi ruhande.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi yiyemeje koroshya uburyo bw’uko abaturage ba Uganda bajya bayinjiramo bidasabye viza.

Ibi Uganda yo yatangiye kubikora mu mwaka wa 2023.

TAGGED:CongoUbucuruziUgandaumupaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwamagana: Uruganda SteelRwa Rukomeje Kuba Ikibazo Ku Buzima Bw’Abaturage
Next Article Hakenewe Miliyari $ 50 Zo Gusana Gaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?