DRC: Nyiragongo Iraca Amarenga Yo Kuruka

Mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bafite ubwoba ko ikirunga cya Nyiragongo cyakongera kuruka kikabavana byabo.

Ku wa Gatanu ,ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, (18h30), nibwo iki kirunga cyatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gushaka kuruka.

Radio Okapi yanditse ko mu rwego rwo gusuzuma neza amakuru y’ibanze y’iruka rya Nyiragongo, hari komite ishinzwe kugenzura ibijyanye n’Ibirunga, Goma Vulcanological Observatory (OVG), iherutse guterana kuri uyu wa Gatandatu mu nama idasanzwe.

Abayitabiriye banzuye ko hagomba gukorwa ubugenzi bwimbitse amanywa na nijoro, hasuzumwa ibijyanye n’iki kibazo.

Nyiragongo iheruka kuruka muri Gicurasi, 2023.

Ibikoma byayo byamanukiye mu bice by’Umujyi wa Goma bituma ibihumbi by’abawutuye bahungira mu Rwanda.

Muri icyo gihe ibyo bikoma byageze mu bice 17 by’uyu mujyi wa Goma.

Nyiragongo ni kimwe mu birunga byo ku isi bifite amateka yo kuruka kandi mu bihe bya vuba aha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version