DRC Yemeje Urupfu Rwa Jenerali Chirumwami Wayoboraga Kivu Ya Ruguru

Chirumwami Nkuba yari Guverineri wa Kivua ya Ruguru(Ifoto@IT Irvine Times)

Mu buryo budasubirwaho, ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwemeje ko uwari Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Général-Major Peter Chirumwami Nkuba yishwe n’amasasu.

Taarifa ifite amakuru ko yarashwe mu nda ubwo yari yajyanye n’abasirikare ahitwa Sake kuri uyu wa Kane agiye kwereka amahanga ko umutekano ari wose muri kariya gace.

Kuraswa kwe kwari kwatangajwe mbere na M23  mu itangazo rasohowe na AFC(Alliance Fleuve Congo), uyu ukaba umutwe uhiriyemo na M23 ishami rya gisirikare.

Inama y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Congo yateranye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025 niyo yemeje ko Chirumwami Nkuba yapfuye, ndetse abari abayirimo batangaza ko bazamuhorera uko byagenda kose.

- Kwmamaza -

Perezida Félix Tshisekedi niwe wari uyiyoboye, yanzuye ko ingabo ze  n’abandi bakorana bazakora ibishoboka byose kugira ngo abambuye ubuzima Maj Gen Chirumwami babiryozwe.

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo Général Major Sylvain Ekenge yatangaje ko Maj Gen Chirumwami yaguye ku rugamba ku wa Kane.

Ekenge yavuze ko Chirumwami yarashwe na M23 ajyanwa kwa muganga ariko biranga arahagwa.

Avuga ko uwo musirikare mukuru yaguye kwa muganga mu mahanga aho yari yagiye kuvurizwa.

Ikindi ni uko Perezida Tshisekedi yatanze amabwiriza akomeye yo gukubura umwanzi no kumwirukana mu nkengero z’umujyi wa Goma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version