Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 November 2025 8:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi
SHARE

Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwatangaje ko noneho bwishimiye isinywa ry’imikoranire mu by’ubukungu n’u Rwanda, iyi ikaba imwe mu ngingo zikomeye zirebana no guhagarika intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa DRC nk’uko bikubiye mu masezerano ya Washington.

I Kinshasa bavuga ko inyandiko iherutse gusinywa n’intumwa z’ibihugu byombi ikubiyemo ibizaranga n’ibizakurikizwa mu bufatanye mu bukungu muri aka Karere, ari ingenzi mu gutuma gatekana no kukageza ku majyambere asangiwe.

Tariki 27, Kamena, 2025 nibwo inyandiko shingiro y’amasezerano yo guhagarika intambara imaze igihe ica ibintu muri DRC yasinyiwe i Washington uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Amb Olivier Patrick Nduhungirehe, urwa DRC ruhagarariwe na mugenzi we Madamu Kayikwamba Wagner Thérese.

Kuyashyira mu bikorwa byabanje kugenda biguru-ntege ahanini bishingiye ku byerekeye kwambura FDLR intwaro bikozwe na DRC naho u Rwanda rugakuraho ingamba rwafashe zitwa ‘iz’ubwirinzi’.

Kigali ivuga ko idashobora gukuraho izo ngamba igihe cyose FDLR ikiri muri DRC kandi ifashwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu.

I Kinshasa bo bavuga ko nta mbaraga uyu mutwe ufite k’uburyo bwaba ikibazo k’u Rwanda, ingingo ubuyobozi bwarwo buvuga ko idafashije kuko nta mwanzi muto cyangwa icyago gito.

Icyakora ibiganiro hagati y’ibihugu byombi muri iki gihe biyobowe na Amerika binyuze ku mujyanama wa Perezida Trump ku byerekeye Afurika witwa Massad Boulos byarakomeje mu rwego rwo gukuraho imbogamizi buri ruhande ruvuga ko ruterwa n’urundi.

Boulos aherutse kubwira Jeune Afrique ko ibiganiro by’amahoro ari ikintu kitonderwa, kikagenzwa buhoro.

Ati: “Ntabwo ibiganiro by’amahoro bihita bitanga ibisubizo nk’aho ari kwa kundi umuntu akanda buto itara rigahita ryaka.”

Umuhati wa Amerika uherutse kugera ku kintu i Kinshasa bavuga ko ari ingenzi mu gutuma ibintu bikemuka, bakemeza ko iyi nyandiko yo gutuma hagerwa k’ubufatanye mu bw’ubukungu ari iy’agaciro kanini.

Mu nyandiko ivuga kuri ubwo bufatanye mu bw’ubukungu igena ibice by’ubwo bufatanye mu by’ubukungu n’iterambere, ibi bikaba intambwe Radio Okapi ivuga ko ubuyobozi bwa DRC bwemeza ko izatuma n’amahoro agerwaho nk’uko Washington na Doha bari kubigiramo uruhare.

Leta ya Kinshasa ivuga ko ishyigikiyeho ubwo bufatanye n’ibikorwa bijyana nabwo, ikizera ko noneho ibintu bizagenda neza.

Inyandiko ikubiyemo iby’ubu bufatanye bayise ‘The Regional Economic Integration Framework (REIF).’

Nyuma yo kuyisinya, Ibiro by’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga byasohoye itangazo rihuriweho n’impande zagize uruhare mu iyandikwa n’isinywa ry’ariya masezerano, iza ari inyandiko ishima iyo ntambwe.

TAGGED:AmasezeranoAmerikaCongofeaturedIntambaraQatarTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame
Next Article U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigega Mpuzamahanga Cy’Imari Gifitiye ‘Umugambi’ Mozambique

Kabarebe Yahererekanyije Ububasha Na Kaitesi

Gakenke: Yafatanywe Ibilo 17 By’Urumogi Na Litiro 14 Za Kanyanga

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

Umuryango Africa’s Business Heroes Urateganya Kwigisha Guhanga Imishinga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ingabo Z’u Burundi Ziri Muri DRC Zirenga 20,000- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Perezida Kagame Ararahiza Abaherutse Guhabwa Inshingano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Abasura Kibeho Babura Aho Bavunjisha Amadolari

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Impuguke Z’Abashinwa Zaganiriye Na FPR Inkotanyi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?