Ese Mu Rwanda Harateganywa Gahunda Ya ‘Gira Inkoko’?

Ni ikibazo gukurikira ibyavuzwe na Dr. Solange Uwituze ushinzwe ubworozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, by’uko mu myaka itatu buri rugo ruzaba rworoye byibura inkoko eshanu zitanga amagi n’inyama.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kubona amata yo kunywa cyane cyane abana, Guverinoma yatangije gahunda ya Girinka.

Ishimirwa ko yazamuye urwego rw’imirire ku bana, yinjiriza abantu amafaranga kandi ituma n’umusaruro w’ubuhinzi uzamuka mu rugero runaka.

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda harimo ko ubworozi bukwiye kuba inkomoko y’ibyubaka umubiri( proteins) ndetse n’amafaranga.

Uretse inka, indi gahunda yatangajwe na Dr.Uwituze Solange ni uko Leta iri gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo Abanyarwanda bagezweho inkoko zibaha amagi n’inyama bihagije.

Abivuze mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA) cyo gitangaza ko ingo zibasha kubona ibikomoka ku matungo harimo inyama n’amagi zibarirwa kuri 7,7% gusa.

Ni ikibazo kuko ibyubaka umubiri bituruka ku matungo ari byo bifasha umubiri kurusha kurusha ibikomoka ku bihingwa.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurya inyama bakabona n’amagi bihagije, Dr Uwituze Solange avuga ko hari gahunda ihamye yo gufasha abaturage kubigeraho bitarenze mu myaka itatu iri imbere.

Dr. Uwituze ati: “Dufatanyije n’umushoramari dufitanye gahunda ko biteranze imyaka itatu buri rugo rwose ‘rubyifuza’ ruzaba rufite inkoko eshanu. Harimo izitanga amagi n’izitanga inyama nk’amasake kugira ngo ya magi aboneke ndetse na za nyama ziboneke.”

Dr.Solange Uwituze

Avuga ko hatangiye  ubwumvikane hagati y’aborozi b’inkoko bato bozororera abashoramari bafite amaturagiro n’amabagiro akazajya aza kubagurira ayo magi n’inkoko.

Dr. Uwituze ashimangira ko bazakorana n’abashoramari bafite ubushobozi bwo kugeza amagi ahatuye abantu benshi no ku mashuri ku buryo abakeneye inkoko n’amagi bizabageraho bitagoranye kandi bihendutse.

Uyu muyobozi avuga ko hirya no hino ku isi inkoko ari zo zitanga inyama zihendutse n’amagi ntahende.

Ku rundi ruhande, mu Rwanda hoi zi nyama zirahenda cyane.

Iyo ngingo yatumye ubuyobozi bw’u Rwanda bwiyemeza gufasha abaturage kubona inyama z’inkoko n’amagi ku bwinshi kugira ngo bifashe abantu kubona intungamubiri nyinshi kandi zidahenze.

Dr. Solange Uwituze yabwiye itangazamakuru ati:  “Dufite umushinga turi guterwamo inkunga n’Ababiligi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyi ngiro (RTB) kugira ngo twigishe abantu gutunga izo nyama bya kinyamwuga zaba iz’inkoko, inkwavu n’ingurube. Umuntu agure ingano y’izo ashaka, biboneke kandi bibe bihendutse, kubera ko hari ubwo icyo umuguzi ashaka kugura atakigura, akagura ikinini kandi atagikeneye cyose.”

Imibare itangwa na RAB  igaragaza ko buri nkoko y’amagi  ishobora gutanga amagi 250 mu buzima bwayo.

Hari n’izishobora gutera amagi 300 mbere y’uko zisaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version