Ese Raporo Zivuga Ku Iterambere Ry’u Rwanda Ntizizatuma Rwirara?

Ubukungu bw'u Rwanda bwihagazeho no mu bihe bya COVID-19

Mu myaka myinshi raporo zitandukanye zashyiraga u Rwanda mu myanya ya mbere mu guteza imbere ubukungu muri Afurika. Nubu birakomeje kuko hari n’iyasohotse vuba aha yitwa CPIA ya Banki y’isi ivuga ko ari urwa mbere mu bihugu bifite politiki ziboneye zo kuzamura ubukungu.

Ese izi raporo ntizishobora gutuma abakora politiki z’ubukungu  bibwira ko iterambere ry’u Rwanda ryamaze gufatisha, bakirara?

Igisubizo cyatangwa n’abakora izo politiki ariko, ku rundi ruhande, abasesenguzi batanga inama ko politiki nziza z’ubukungu zikwiye gukomeza gukorwa, hakibandwa ku nzego zabwo zitaratera imbere mu rwego rufatika.

Raporo ‘CPIA’ ya Banki y’Isi niyo iheruka mu kuvuga iterambere ubukungu bw’u Rwanda bugezeho.

Yarushyize ku mwanya wa mbere mu bihugu by’Afurika  bifite ingamba na politiki byiza bigamije guteza imbere ubukungu.

Ku manota atandatu(6), u Rwanda nirwo rufite menshi kuko rufite 4.1.

Ni raporo yakozwe hamaze gusuzumwa ibipimo bine binini ari byo: imucungire y’ubukungu, politiki zorohereza ubucuruzi n’ishoramari, politiki zo guteza imbere uburinganire kuri bose n’imicungire y’inzego z’abikorera n’ibigo byigenga.

Muri buri rwego muri izo, u Rwanda rwagize amanota ari hejuru y’ane ariko mu rwego rwo guteza imbere uburinganire kuri bose rugira menshi kurusha ahandi kuko ruhafite amanota 4.4.

Ahandi rufite menshi kurushaho ni  mu gushyiraho politiki nziza ku bucuruzi n’ishoramari, aho rukahagira amanota 4.2 kuri atandatu.

Nta kindi gihugu muri Afurika gifite amanota arenze 3.9.

Abahanga mu bukungu bavuga ko uko ibintu byifashe muri iki gihe, byerekana ko ubukungu bw’Afurika ari bwo buzaba buri imbere mu myaka nka 50, 60 iri imbere.

Bavuga ko ibi bishingiye ku miterere y’ubukungu bw’isi muri rusange kuko Uburayi bwo busa nubusubira inyuma mu bukungu bwabwo.

Aziya niyo iri imbere mu kuzamura ubukungu muri iki gihe nubwo bwose Leta zunze ubumwe z’Amerika ari zo zikiri igihugu gifite amafaranga menshi n’abaherwe banini kurusha abandi bose ku isi.

Banki y’isi ivuga ko iterambere ry’Afurika rishingiye no ku ngamba nziza z’ubukungu muri iki gihe ziri gufatwa n’abayobozi b’ibihugu by’uyu mugabane.

Perezida wayo Ajay Banga avuga ko ejo hazaza h’ubukungu bwa Afurika hatanga icyizere  kubera umubare munini w’abakiri bato kandi bize.

Mu gihe ahandi ku isi bafite ikibazo cy’uko abantu bari gusaza, muri Afurika ho baracyafite abakiri bato benshi bari kwiga kandi bazi gukoresha ikoranabuhanga, bikaba impamvu yo guteza imbere ibihugu byababyaye.

Raporo ya Banki y’isi yitwa CPIA (Country Policy and Institutional Assessment) mu magambo arambuye, ikorwa hashingie ku isesengura rya za politiki zitandukanye zigamije iterambere n’uruhare rw’abikorera mu bukungu bwa buri gihugu mu bihugu by’Afurika.

Mu myaka 10 ishize, U Rwanda rwaje kenshi mu myanya ya mbere n’amanota ari hejuru y’ane kuri atandatu.

Ibyinshi mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifite amanota ari muri 3,1 nk’impuzandengo rusange.

Ibihugu bikurikira u Rwanda muri iriya raporo ni Bénin na Cap-Vert bifite amanota 3.9, naho Togo na Côte d’Ivoire bifite 3.8.

Sudani y’Epfo na Eritrea bifite inota 1.7 bigakurikirana gutyo mu myanya ibiri ya nyuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version