Espagne: Abantu 95 Bamaze Kwicwa N’Umwuzure

Imibare itangwa na Guverinoma ya Espagne ivuga ko imyuzure imaze iminsi muri iki gihugu yahitanye abantu 95 kandi ko uyu mubare ushobora kwiyongera.

Ishobora kwiyongera kuko hari abantu bantu baburiwe irengero kubera ko batwawe n’amazi abandi bagwirwa n’inzu.

Intara yibasiwe cyane ni iya Valencia, iri mu Burasirazuba bwa Espagne.

Imvura iremereye cyane yatangiye kugwa ku wa Kabiri taliki 29, Ukwakira, 2024 ikomeza kwiyongera kugeza ubwo amazi aramutse atera abaturage mu ngo zabo.

- Kwmamaza -

Imodoka zananiwe kugenda ndetse iz’ibiro bike zitemanwa n’amazi.

Abaturage bahisemo kurira imuturirwa ngo bahunge iyo kabutindi, ababishoboye burira ibiti.

Ubukana bw’iki kiza bwatumye Minisitiri w’Intebe Pedro Sánchez atangaza ko igihugu kigiye mu cyunamo cy’iminsi itatu.

Ibikorwa byo gushakisha ko hari abantu bagihumeka birakomeje hirya no hino mu bwami bwa Espagne.

Bimaze kumenyekana ko umwe mu bahitanywe na kiriya kiza ari Umwongereza w’imyaka 71 wagiye mu bitaro ubwo ingabo zamuvanaga iwe yanegekaye.

Ibyago nk’ibi Espagne yabiherukaga mu mwaka wa 1973 ubwo imyuzure yahitanaga abantu 150.

BBC yanditse ko Minisitiri w’Intebe wa Espagne yabwiye ababuze ababo ko Guverinoma yose yifatanyije nabo kandi ko igihugu kizakomeza kubafata mu mugongo.

Ingabo na Polisi ya Espagne bakomeje gushakisha ko hari abantu batabarwa bakiri bazima.

Abasirikare 1000 bamaze koherezwa ahibasiwe n’uriya mwuzure ngo batabare abakirimo akuka.

Ibyago Espagne yahuye nabyo bifitanye isano ya bugufi n’imihandagurikire y’ikirere nk’uko abahanga babigarukaho kenshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version