Ethiopia: Nyuma Ya Tigray Haratutumba Indi Ntambara

Leta zimwe zigize Ethiopia ziravugwamo abantu bishyize hamwe bakora igisirikare cyabo k’uburyo ubutegetsi bw’i Addis Ababa bwarahiriye gusenya abo bigize ‘kagarara.’

Ethiopia ni igihugu kinini kigizwe na Leta nto 11.

Izi Leta zemererwa n’Itegeko nshinga kugira Polisi yo gutuma aho hantu haba umutuzo ariko iyo Polisi igakorera ku mabwiriza aturuka kuri Guverinoma nkuru igenga igihugu.

Mu myaka 15 ishize ni uko ibintu byakorwaga kandi nta kibazo byateye Guverinoma.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande ariko, mu gihe intambara iherutse koreka ingogo muri Tigray ariko ikaba iherutse gusa n’aho yarangiye, ku rundi ruhande hari abantu bo mu zindi Leta zigize Ethiopia bishyize hamwe bakora icyo bamwe bise ‘igisirikare gikorera mu kindi’.

Ibi byarakaje ubutegetsi bwa Ethiopia k’uburyo Minisitiri w’intebe  Abiy Ahmed yarahiriye ko iyi mitwe itazatera kabiri.

Abiy avuga ko Ethiopia itazagirwa akajagari n’abantu bashaka kuba ba rusahurira mu nduru, ngo buririre ku bibazo bimaze iminsi muri Tigray bityo bumve ko bagira igihugu akajagari.

Hari amakuru avuga ko abenshi mu bafashe intwaro ari abo mu bwoko bw’ama Amhara bashinja ubutegetsi bwa Addis Ababa ubugambanyi.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed

Abo barwanyi bavuga ko kuba barafashije ingabo za Ethiopia gutsinda abantu bo muri Tigray none ubutegetsi bukaba bwaragiranye nabo amasezerano y’umubano uturutse ku bwumvikane ari ubugambanyi batakwihanganira.

Abo muri Amhara bavuga ko byari bube byiza iyo babatsinda burundu, aho kumvikana nabo.

Abiy we yavuze ko nibiba ngombwa azatangiza intambara kuri abo bantu kugira ngo abace intege barekere aho guhungabanya ubumwe bw’abatuye Ethiopia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version