Fulgence Kayishema Umaze Imyaka Myinshi Yihisha Kubera Jenoside YAFASHWE

Umwe mu bantu bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga witwa Fulgence Kayishema kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe muri Afurika y’Epfo. Kayishema akurikiranyweho kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bw’Abatutsi bagera bihumbi 2 bwakorewe kuri Kiriziya ya Nyange ubu ni mu Karere ka Ngororero. Yahunze mu mwaka wa 2001.