Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gakenke: Polisi Na RDF Bateye Ibiti 2000 Bivangwa N’Imyaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gakenke: Polisi Na RDF Bateye Ibiti 2000 Bivangwa N’Imyaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 December 2025 4:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubuyobozi bw'ingabo na Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru mu muganda wo gutera ibiti mu Karere ka Gakenke.
SHARE

Inzego z’umutekano zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru zateye ibiti 2000 kuri Hegitari hegitari 10, bikaba ibiti bivangwa n’imyaka.

Byabereye mu Mudugudu w’icyerekezo wa Kagano, mu Kagari ka Mwiyando, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke.

Abaturage basabwe kubibungabunga ngo bizabagirire akamaro karambye

Uretse abayobozi b’ingabo n’abapolisi mu Ntara y’Amajyaruguru, hari n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse washimye uruhare rw’inzego z’umutekano mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

Ati: “Dushima ibyiza mutugezaho haba mu birebana n’umutekano mukora nk’inshingano za buri munsi kandi mukongeraho no kudufasha mu bikorwa by’ iterambere ry’abaturage.”

Uwamahoro avuga ko ubuyobozi bwa Gakenke buzafatanya n’abaturage kubungabunga ibyo biti bigakura kandi n’ibindi by’iterambere bikazasigasirwa.

Ubusanzwe Akarere ka Gakenke kari mu turere dufite imisozi ihanamye bityo kugatera ibiti bikaba ingenzi mu kugabanya ubukana bw’inkangu cyane ko aka karere kari mu tundi tugwamo imvura nyinshi.

Uwamahoro Marie Thérèse ati: “Tuzakomeza kwibukiranya akamaro k’igiti bityo buri wese bikazarusheho kumutera umuhati wo kwita kuri ibi biti. Igihe kizagera ubwo buri wese azanezezwa n’umusaruro bizatanga igihe nibikura.”

Inzego z’umutekano zashimye uruhare abaturage bagira mu kwicungira umutekano, abazihagarariye basaba abaturage gukomeza muri uwo mucyo.

Abasirikare bacinyana akadiho n’abaturage nyuma yo gutera ibyo biti.

Kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bituma inzego z’umutekano zigirirwa icyizere n’abaturage.

Biherutse kwemezwa  n’ubushakashatsi bw’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB.

Bwagaragaje ko inkingi y’Umutekano n’ituze rusange by’abaturage byongeye kuza ku isonga n’amanota 90,02% uyu mwaka.

TAGGED:AbaturageGakenkeIbitiIngaboMeyaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Alexis Dusabe Azakoresha Igitaramo Azashimiramo Imana Aho Imugejeje
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gakenke: Polisi Na RDF Bateye Ibiti 2000 Bivangwa N’Imyaka

Alexis Dusabe Azakoresha Igitaramo Azashimiramo Imana Aho Imugejeje

PM Nsengiyumva Ashima Ko Ubukucuzi Bw’Amabuye Y’Agaciro Bwahaye Akazi Abantu 92,000

Bidatinze U Rwanda Ruratangira Gukoresha Ifaranga Koranabuhanga- BNR

Putin Arahura N’Umujyanama Wa Trump Bongere Kuganira Kuri Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ikibazo Cy’Abarobyi Ba DRC Bambuwe Ibikoresho N’Ingabo Za Angola Kirahangayikishije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Murigande Muri Sena, Kayitesi Muri MINAFFET,…Impinduka Muri Guverinoma Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

RBC Iributsa Urubyiruko Kwisuzumisha Rukamenya Uko Ruhagaze Ku Bwandu Bwa SIDA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubutabera

Ruhango: Urwego Rw’Umuvunyi Rwasanze Mu Miryango Higanje Ibibazo By’Izungura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?