Gakenke: Polisi Na RDF Bateye Ibiti 2000 Bivangwa N’Imyaka

Ubuyobozi bw'ingabo na Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru mu muganda wo gutera ibiti mu Karere ka Gakenke.

Inzego z’umutekano zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru zateye ibiti 2000 kuri Hegitari hegitari 10, bikaba ibiti bivangwa n’imyaka.

Byabereye mu Mudugudu w’icyerekezo wa Kagano, mu Kagari ka Mwiyando, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke.

Abaturage basabwe kubibungabunga ngo bizabagirire akamaro karambye

Uretse abayobozi b’ingabo n’abapolisi mu Ntara y’Amajyaruguru, hari n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse washimye uruhare rw’inzego z’umutekano mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

Ati: “Dushima ibyiza mutugezaho haba mu birebana n’umutekano mukora nk’inshingano za buri munsi kandi mukongeraho no kudufasha mu bikorwa by’ iterambere ry’abaturage.”

Uwamahoro avuga ko ubuyobozi bwa Gakenke buzafatanya n’abaturage kubungabunga ibyo biti bigakura kandi n’ibindi by’iterambere bikazasigasirwa.

Ubusanzwe Akarere ka Gakenke kari mu turere dufite imisozi ihanamye bityo kugatera ibiti bikaba ingenzi mu kugabanya ubukana bw’inkangu cyane ko aka karere kari mu tundi tugwamo imvura nyinshi.

Uwamahoro Marie Thérèse ati: “Tuzakomeza kwibukiranya akamaro k’igiti bityo buri wese bikazarusheho kumutera umuhati wo kwita kuri ibi biti. Igihe kizagera ubwo buri wese azanezezwa n’umusaruro bizatanga igihe nibikura.”

Inzego z’umutekano zashimye uruhare abaturage bagira mu kwicungira umutekano, abazihagarariye basaba abaturage gukomeza muri uwo mucyo.

Abasirikare bacinyana akadiho n’abaturage nyuma yo gutera ibyo biti.

Kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bituma inzego z’umutekano zigirirwa icyizere n’abaturage.

Biherutse kwemezwa  n’ubushakashatsi bw’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB.

Bwagaragaje ko inkingi y’Umutekano n’ituze rusange by’abaturage byongeye kuza ku isonga n’amanota 90,02% uyu mwaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version