Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gatsibo: Bishe Umugore Bamuciye Umutwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gatsibo: Bishe Umugore Bamuciye Umutwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 July 2022 10:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urugomo rwo muri Gatsibo rwageze n’aho umugore wari ugiye gukora akazi ko guhonda amabuye ya konkase yishwe n’abantu bataramenyekana bamuca umutwe. Ifoto Taarifa yahawe n’umwe mu bahageze mbere yerekana uwo mugore aryamye hasi mu gishanga mu masaha ya mu gitondo abana bajya kuvoma.

Amakuru tugishakira ifatiro avuga ko abamwishe babanje kumusambanya.

Uwishwe ni umugore w’imyaka 30 y’amavuko witwa Clementine Mushimiyimana  wari ugiye mu kazi ko guhonda amabuye kugira ngo avanwemo andi bita konkase akoreshwa mu gutsindagira umuhanda cyangwa gukora sima ya Beto.

Amakuru y’urupfu rw’uriya mugore yamenyekanye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo abantu batangiraga kugenda umwe akaza kubona uriya murambo agatabaza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mushimiyimana yiciwe mu gishanga nk’uko ifoto ibyerekana kandi uko bigaragara ni ahantu hegeranye n’ivomo kuko hari umuntu ku ruhande camera yafashe agiye kuvoma.

Ni igishanga kigabanya Umudugudu wa Gakunyu n’uwa Ntende muri Ndatemwa  mu Murenge wa Kiziguro.

Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’i Burasirazuba
Mu Murenge wa Kiziguro ahitwa Ndatemwa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ndatemwa witwa Elvin Rwakanyatsi yabwiye Taarifa ko ibyabaye byabatunguye kandi bibabaje.

Ati: “ Nyakwigendera yari umuturage utunzwe no gushakisha imibereho. Yiciwe mu gahanda kari mu gishanga aho yaciye agana ku kazi asanzwe akora ko guhonda amabuye ngo avemo konkase.”

Rwakanyatsi asaba abaturage kwirinda guca ahantu hashobora kubashyira mu kaga kuko ngo uriya mugore yahisemo guca hariya bikamuviramo biriya byago.

- Advertisement -

Ngo hari undi muhanda wa nyabagendwa kurushaho ugomba gukoreshwa aho kugira ngo umuntu ace iy’ibusamo kandi ishobora kumukoraho.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari inama yari yateranyijwe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano igamije guhumuriza abaturage no kubasaba gutanga amakuru yazafasha inzego mu ifatwa ry’abakekwaho uruhare mu kwica uriya mugore.

Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Ntende mu Murenge wa Rugarama akaba yahonderaga amabuye mu Mudugudu wa Gakunyu mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

Mu nkuru yacu iheruka ivuga kuri Gatsibo, harimo ko mu mirenge hafi ya yose y’aka Karere hari urugomo rushingiye ku bintu byinshi.

Ibyo ni ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inzara, ubujura, ubusambanyi n’ibindi.

Inzara n’ubukene biri muri kariya Karere byiyongeraho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bigatuma bamwe bakorera abandi ibikorwa by’urugomo birimo no kubica nk’uko byagendekeye Clementine Mushimiyimana.

Gatsibo: Akarere kari mu twa mbere dukorerwamo ibyaha byinshi…

Muri Kamena, 2021 hari undi mugabo warindiraga umutekano ikigo cy’amashuri kiri mu Mudugudu wa Kibondo mu Kagari ka Simbwa, Umurenge wa Kabarore muri Gatsibo wishwe n’abantu bamuteye ibyuma barangije biba  mudasombwa eshatu na televiziyo abarimu bareberagaho amakuru.

Gatsibo ni iya kabiri mu kugaragaramo ibyaha byinshi

Umuzamu wishwe yitwa Jean Baptiste Banyeretse akaba yari umugabo wubatse, utuye hafi y’ikigo cy’amashuri yarindiraga umutekano.

Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Charles Ruhara yabwiye Taarifa ko amakuru y’urupfu rw’uriya muzamu bayamenye kuri iki Cyumweru tariki 20, Kamena, 2021 mu gitondo cya kare.

Ati: “ Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tubimenya bukeye. Abajura batwibye mudasobwa ebyiri nini, indi nto yo mu bwoko bwa Positivo,  televiziyo, bica n’umukozi wacu.”

Ruhara avuga ko bariya bajura baje bica urugi rw’ishuri abana bigiramo ikoranabuhanga, umuzamu abarwanyije baramwica.

Bishe umuzamu warariraga iki kigo biba mudasobwa

Bibye biriya bikoresho baragenda.

Urugomo, ubusinzi, ubujura…

Mu nkuru yacu iheruka ivuga kuri Gatsibo, harimo ko mu mirenge hafi ya yose y’aka Karere hari urugomo rushingiye ku bintu byinshi.

Ibyo ni ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inzara, ubujura, ubusambanyi n’ibindi.

Inzara n’ubukene biri muri kariya Karere byiyongeraho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bigatuma bamwe bakorera abandi ibikorwa by’urugomo birimo no kubica nk’uko byagendekeye Clementine Mushimiyimana.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruherutse gutangaza ko Akarere ka Gatsibo ari aka kabiri mu Rwanda kabonekamo ibyaha byinshi.

Aka mbere ni Akarere ka Gasabo.

Uturere dutanu twa mbere tugaragaramo ibyaha ni Gasabo, Gatsibo, Nyagatare, Kirehe na Bugesera.

Muri Gatsibo Inzara Iranuma!

TAGGED:featuredGatsiboIbiyobyabwengeInzaraKiziguroUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Twubaka Igihugu Cyacu Kugira Ngo Kitazigera Gisubira Inyuma: PM Ngirente
Next Article DRC: Imirwano Ikomeye Iherutse Gutuma FARDC Na M 23 Bihatakariza Bikomeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?