Gatsibo: Umunyamakuru Ari Kubakira Abana Ishuri Rya Miliyoni Frw 120

Bujyacyera Jean Paul ari kubakira abana ishuri mu Murenge wa Ngarama muri Gatsibo

Bujyacyera Jean Paul uzwi mu biganiro by’imyidagaduro ku Isango Star wamamaye ku izina rya  Gutermann Guter yatangiye kubaka ishuri ry’abana bato rizuzura rifite agaciro ka miliyoni Frw 120.

Icyifuzo cyo kubakira abana ririya shuri yatangiye kukigira mu mwaka wa 2015, ubwo yari arangije Kaminuza, akabona ko abana bo mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo babayeho nabi agatekereza icyo yakora ngo abafashe.

Abo barimo abatagira aho bigira hameze neza, asanga atabyishoboza nibwo yegeraga inshuti n’abavandimwe ngo bamufashe gushakira icyo kibazo igisubizo.

Hagati aho ariko, yari afite umuryango yashinze yise ‘Nufashwa Yafasha Organization’ yashinze umwaka umwe mbere yaho  ni ukuvuga mu wa 2014.

We na bagenzi be baje gutekereza uko hashakishwa amafaranga yahabwa abana 14 ngo basubire mu ishuri.

Mu kiganiro yagiranye na Taarifa, Bucyakera Jean Paul avuga ko nyuma yo gutangira kubakira bariya bana ririya shuri yumva aguwe neza mu mutima.

Yishimira ko ririya shuri agiye kuryubaka mu Karere akomokamo, agateza imbere uburezi bw’abana b’aho.

Umuryango yashize uri kubaka ishuri ribanza rifite ibyumba bitatu bya mbere, igikoni cyagutse cyatekera abana basaga igihumbi, n’ubwiherero bwagutse burimo n’ubw’abafite ubumuga.

Mu ntego ze, avuga ko umwaka w’amashuri 2025-2026 uzatangira ibyumba byose baruzuye, akaba ateganya ko bizaba ari ibyumba bitandatu.

Yemeza ko ingengo yose y’imari izabigenderaho izaba ingana na miliyoni Frw 120.

Ku ikubitiro, ibyumba bya mbere bizatangwaho miliyoni Frw 60.

Ati “Iyi ‘phase’ ya mbere ihagaze miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Umushinga wose ukazahagarara asaga gato miliyoni 120 Frw”.

Iryo shuri rizaba rifite n’ibibuga abana badagaduriraho.

Kubaka ayo mashuri azabifashwamo n’Intara y’Uburengerazuba bwo mu Bubiligi yitwa Province de lOuest de la Flandre ndetse n’ibigo SpendeDirekt na Help Organization Pro-Education byo mu Busuwisi.

‘Guterman’ avuga ko nyuma yo kuzuza amashuri abanza mu byo bateganya ko iri shuri ryafatanya na Leta.

Uyu munyamakuru asanganywe ishuri ry’incuke ryatangiye mu mwaka wa 2021 ryigamo abana 108 bo mu cyiciro cy’incuke.

Abaryigamo barifatiramo ifunguro rya mu gitondo na saa sita mu rwego rwo kuzamura imirire n’imyigire myiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version