Gen Juvénal Marizamunda Yagizwe Minisitiri W’Ingabo

Amakuru avuga ko Gen Juvénal Marizamunda wari umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’igorora, RCS, yagizwe Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda asimbuye Major General Albert Murasira. Umugaba w’ingabo z’u Rwanda nawe yahinduwe agirwa Lt Gen Mubarakh Muganga wari usanzwe ushinzwe ingabo zirwanira ku butaka. Uyu mwanya wari usanzwe uri ho Gen Jean Bosco Kazura. – Advertisement –