Gen Kagame Yasimbuye Gen Nkubito Mu Kuyobora Ingabo Muri Mozambique

Major General Eugène Nkubito wayoboraga ingabo z’u Rwanda muri Mozambique yaraye ahererekanyije ububasha na mugenzi we Major Gen Alex Kagame ngo ayobore itsinda ry’ingabo z’u Rwanda na Polisi bari muri Cabo Delgado.

Iri hererekanyabuhasha ribaye nyuma y’iminsi mike Gen Kagame n’abo ayoboye buriye indege bajya i Maputo muri Mozambique aho bagombaga kuva bagana muri Cabo Delgado gusimbura bagenzi babo bushe ikivi.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 04, Kanama, 2023 nibwo Major General Nkubito yagejeje kuri mugenzi we Major General Alex Kagame inyandiko imwemera ko atangira kuyobora ingabo, hanyuma we akagaruka mu Rwanda.

Gen Nkubito yahererekanyije ububasha na Gen Kagame

Ihererekanyabubasha ryabereye muri Mocimboa da Praia ahari icyicaro cy’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

- Advertisement -

Witabiriwe  n’abasirikare n’abapolisi bakuru, abashinzwe ubutasi n’abandi bayobozi.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko ubwo  Maj Gen Alex Kagame yageraga muri Mozambique yahawe ikaze na Maj Gen Nkubito amusobanurira ibikorwa by’inzego z’umutekano ndete umwereka  uduce zikoreramo turimo Mocimboa Da Praia, Pundanhar, Afungi, Palma na Mbau.

Maj Gen  Kagame yashimye ibikorwa abamubanjirije bagezeho mu mwaka bari bamaze mu nshingano zabo n’ubufatanye bwiza n’imikoranire y’ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda.

Mu gihe abagaba bakuru b’izi ngabo bahererekanyaga ububasha, ababungirije bashinzwe ibikorwa bya gisirikare ku rugamba( operation commanders) nabo babigenje batyo.

Brigadier General Frank Mutembe yahererekanyije ububasha na Colonel Theodomir Bahizi.

Gen Mutembe ahererekanya ububasha na Col Bahizi

Taliki 31, Nyakanga 2023 ubwo ingabo z’u Rwanda na Polisi bahagurukaga i Kanombe bagiye muri Mozambique  bahawe impanuro n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Major Gen Vincent Nyakarundi wari uhagarariye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Yabibukije ko mu kazi kabo i Cabo Delgado bagomba kuzarangwa n’ubwitange, ikinyabupfura, umurava n’ubumuntu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version