Gen Katumba Wamala Wayoboye Ingabo Za Uganda Yarokotse Amasasu

Gen Katumba Wamala umwe mu basirikare bakuru ba Uganda yarikotse amasasu yarashwe n’abantu bane bari bamuteze igico bari kuri moto.

Umunyamakuru ukora inkuru zicumbuye agakora no kuri NBS witwa Canary Mugume yanditse ko abantu barashe kuri Gen Katumba Wamala bari bari kuri moto ebyiri, bamurasa akaba yari ari kumwe n’umukobwa we, umushoferi we n’umusirikare ushinzwe kumurinda.

Amafoto Mugume yashyize kuri Twitter arerekana imodoka ifite ibirahure byamenwe n’amasasu, ndetse n’aho ibisigara iyo isasu risohotse byatakaye.

Byaje kumenyekana ko umukobwa we n’umushoferi we bahasize ubuzima.

- Advertisement -

Hari video iri gucicikarana ku mbunga nkoranyambaga yerekana amaraso y’aho babarasiye, Katumba Wamala yakomeretse urutugu, hanyuma bamujyana kwa muganga ari kuri moto.

Edward Katumba Wamala ni umwe  mu basirikare bakuru ba Uganda. Muri iki gihe ni Minisitiri w’umurimo n’ubwikorezi, akaba yaragiye kuri aka kazi guhera tariki 14, Ukuboza, 2010.

Mbere yari Umunyamabanga wa Leta muri iriya Minisiteri.

Yigeze kuba Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2013.

Mbere y’aka kazi, Gen Edward Katumba Wamala yabaye Komiseri Mukuru wa Polisi ya Uganda.

Hari hagati y’umwaka wa 2001 n’umwaka wa 2005.

Imodoka yari arimo
Ibisigazwa byavuyemo amasasu

 

Bivugwa ko amasasu atafashe Gen Wamala
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version