General Sultan Makenga uyoboye umutwe w’inyeshyamba za M23 mu mashyamba ya Congo yatangaje ko arangije gutegura uburyo bwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Yigeze kuvuga ati: “Hadui nta mbaraga agifite. Gahunda ni ugukomeza tugafata Kinshasa.”
Gen Makenga yari aherutse kugaragara mu mashusho yakira abari barangije imyitozo ya gisirikare bari bagiye kwinjira mu mutwe wa M 23.
Mu mashusho, Makenga agaragara afite imbunda ya Pisitori mu ntoki avuga Ikinyarwanda kandi arinzwe cyane n’abakomando.
Amashusho agaragaza ko umubare w’abarangije iriya myitozo ya gisirikare uri mo abantu bagera cyangwa barenga 300 harimo abasore n’abagabo bose ubona ko bafite ubushake bwa gisirikare mu ntambara.
Makenga yababwiye ko bagomba kurangwa na discipline.
Ati: “ Ntabwo mbatumye gufata ku ngufu cyangwa gusahura, mwitware neza kurusha hadui [ingabo za Leta]”
Ubusanzwe Makenga ni umusirikare w’inararibonye mu ntambara za kinyeshamba.
Yari amaze igihe kinini atagaragara k’uburyo byageze aho Guverinoma ya Kinshasa ikavuga ko yaba yararasiwe mu mirwano yabereye i Bunagana.
Major Willy Ngoma Umuvugizi w’uyu mutwe wa M23 niwe ukunze kugaragara avuga uko ibintu byifashe ku rugamba.
Abitangaza abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga no mu binyamakuru bitandukanye, akahavugira uko intambara yifashe.
Si ubwa mbere Gen. Makenga avuga ko ashaka gufata Kinshasa.
Ni umusirikare warwanye mu ntambara zahiritse Perezida Mobutu Sese Seko na Laurent Desiré Kabila.
Intego yo kongera kurwana no gufata cyangwa guhirika ubutegetsi bw’i Kinshasa ayigize ku nshuro ya gatatu.
Inzobere mu ntambara za kinyeshyamba zivuga ko byasaba nibura amezi 14 kugira ngo M23 igere i Kinshasa.
Ingabo z’u Rwanda ubwo zateraga Zaïre, zagombye gushimuta indege ya Zaïre y’ubwoko bwa Boeing yari igiye kuguruka yerekeza Kinshasa.
Bategetse abapilote kubageza ku kibuga cy’indege ahitwa Kitona cyubatswe n’Abanyamerika.
Barahageze baharwanira n’ingabo z’aho barazinesha bahita bafata icyambu bahita berekeza i Kinshasa.
N’ubwo Gen Makenga azobereye intambara kandi akaba azi n’amashyamba ya Congo, umuntu ntiyabura kwibaza amayeri ateganya kuzakoresha ngo agere i Kinshasa.
Ariko nanone aramutse afashe ikibuga cy’indege cya Goma birashoboka ko nawe yafata bugwate zimwe mu ndege zaba zerekeje i Kinshasa cyangwa hafi y’aho agahangana n’ingabo za Tshisekedi.
Ikindi ni uko abarwanyi ba M23 baramutse bashoboye gufata Umujyi wa Goma byatuma hari indi mitwe idashaka ubutegetsi bwa Tshisekedi ishobora kubona ko wa mutwe ufite imbaraga nyinshi bityo ikaba yawiyungaho, bikawongerera imbaraga.
Kuba M23 ari umutwe w’inyeshyamba ariko ikaba yarashoboye kwirukana ingabo za DRC mu birindiro bikomeye nka za Bunagana, Rumangabo na Rutshuru bigaragaza ko ari umutwe ufite imbaraga koko.
Niramuka yongereye imbaraga igafata na Goma bishobora kuzatuma ibintu bihindura isura.
Ni ngombwa kuzirikana ko i Rumangabo hari ikigo cya kabiri kinini mu bigo by’ingabo za DRC.
Iki kigo nigifatwa mu buryo budasubirwaho, bizatuma bigaragara ko n’ibindi bigo byafatwa, wenda ikibazo kikaba igihe byafata.
Gen Makenga asanzwe azi neza imikorere y’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’uburyo abanyapolitiki baho bakora.
Indi turufu Makenga azaba afite ndetse ishobora no kumufasha muri byinshi ni uko ahantu yigaruriye ari hanini kandi hakaba hari n’umutungo kamere.
Igice amaze kwigarurira kiruta u Rwanda n’u Burundi ubihuje bikaba igihugu kimwe.
Aramutse kandi yigaruriye Goma yaba ayobora abaturage bagera kuri 8,655,000.
Ku rundi ruhande, bisanzwe bizwi ko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari iwabo w’amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere ukomeye ku isi.
Ibi bituma ibihugu bikomeye ku isi n’ibigo by’ubucuzi bihora bihahanze amaso kandi biharanira ko byasahurira mu nduru ihamaze igihe.
Ibigo by’Abashinwa, iby’Abanyamerika, Ababiligi, Abafaransa n’ibindi bihugu bihakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, byose bigakorwa binyuze mu gukoresha imitwe y’abarwanyi igomba kugira uruhare runaka mu kurinda ibirombe byabo nayo igahabwa intwaro, ibiribwa n’imiti.
Birashoboka ko iyi ari imwe mu mpamvu zituma muri kariya gace hari imitwe y’abarwanyi irenga 100.
Gukorana n’iyi mitwe nibyo byorohera ibihugu bishaka kuhacukura amabuye n’indi mitungo kuko Guverinoma y’i Kinshasa yo itahagenzura.
Hagati aho kuri uyu wa Kabiri taliki 12, Nyakanga, 2022 i Louanda muri Angola hateganyijwe kuzabera inama ya Komisiyo yo kureba aho ibyo kwirukana FDLR n’indi mitwe ikorera muri DRC bigeze.
Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse guha France 24 yavuze ko ntawe ukwiye kuvuaga u Rwanda mu bibazo bireba abaturage ba DRC.
Hari aho yagize ati: “ M 23 si Abanyarwanda, ibibazo byabo si iby’Abanyarwanda. Ni gute ibintu bireba abaturage ba Congo bihinduka ikibazo cy’Abanyarwanda?”
U Rwanda rwemeza ko ibiri kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari ikibazo rwaganiriye ho n’abayobozi ba kiriya gihugu barimo Tshisekedi ubwe.
Ngo ni kenshi u Rwanda rwabwiye ubutegetsi bw’i Kinshasa ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC bireba abaturage bayo kandi ko kuba bimeze igihe bidakemurwa, ari ikibazo kigomba kureberwa ahandi hatari mu Rwanda.
FDLR niyo ituma u Rwanda rwinjira mu bibera muri DRC
Ubwo yakiraga indahiro y’abayobozi bashya bari baherutse gushyirwa muri Guverinoma, Perezida Kagame yavuze ko ikintu cya mbere u Rwanda rwitaho ari umutekao w’abarutuye n’abarugenda.
N’ubwo imbere mu gihugu muri rusange umutekano ari wose, ikibazo ni uko hari abantu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri DRC( icyo gihe yitwaga Zaïre).
Bamwe muri bo ndetse n’ababakomokaho nibo bagifite umugambi wo guhungabanya umutekano y’u Rwanda.
Bibumbiye mu mutwe witwa FDLR.
Kubera ko imigambi yabo u Rwanda ruyizi, ntirushobora gusinzira kandi ruziko bari yo kandi barufitiye imigambi mibisha.
Iyo u Rwanda ruvuze ko amahanga agomba guca intege FDLR , nta kindi ruba rwanga ni uko ruba rugira ngo rurinde abarutuye n’abarugenda.
Icyakora, ruvuga ko bidakwiye ko abarwanyi b’uriya mutwe bakomeza guhabwa ubufasha ndetse bakanabuhabwa n’ingabo za DRC mu buryo buzwi na MONUSCO.
Hashize amezi atanu twanditse ko Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zitabaje abarwanyi ba FDLR mu bitero zateguraga ku mutwe wa M23.
Icyo gihe hari ku wa Gatanu ubwo Umuvugizi wa M23 witwa Major Willy Ngoma yavugaga ko ibirindiro byabo byagoswe n’umutwe w’abarwanyi ba FDLR, bayobowe na Brig Gen Ruhinda.
U Rwanda rusaba amahanga gukora uko ashoboye ngo avane FDLR muri kiriya gice kubera ko iteje Abanyarwanda akaga ariko imyaka ibaye myinshi nta gikorwa.
Muri make ariko mu buryo bwumvikana uku niko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC kifashe.