Gen Rusoke Wo Muri Uganda Yagizwe Ambasaderi Wayo Mu Rwanda

Itangazo Perezida wa Uganda yaraye asohoye rivuga ko Major General Robert Rusoke ari we ugomba guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Uyu musirikare wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yari asanzwe ahagarariye inyungu za Uganda muri Sudani y’Epfo.

Mu mwaka wa 2012 nibwo yagizwe Ambasaderi wa Uganda i Juba. Mbere yari umwe mu bagaba b’ingabo za Uganda, UPDF.

Perezida Museveni kandi yohereje Major Gen(Rtd) Matayo Kyaligonza ngo ahagararire Uganda i Gitega mu Burundi.

- Advertisement -

I Dar es Salaam ho yoherejeyo Col( Rtd) Mwesigye Fred.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yoherejeyo Hajji Kaliisa Farid.

Itangazo rigena ba Ambasaderi bashya ba Uganda

Ni ngombwa kwibuka ko muri iki gihugu ahafite abasirikare yoherejeyo mu ntambara ngo barwanye kandi birukane uruhenu abarwanyi ba ADF ashinja guhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Ni abasirikare bayobowe na Major Gen Kayanja Muhanga, uyu akaba ari Mukuru w’umunyamakuru wamamaye muri Uganda witwa Andrew Mwenda.

N’ubwo ntawamenya ibikubiye mu nshingano ubuyobozi bwa Uganda bwahaye Gen Rusoke ngo azasohoze ubwo azaba atangiye inshingano ze nyuma gushyikiriza Perezida w’u Rwanda  inyandiko zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, ntawabura kwifuza ko mu byo azashyira imbere yagombye kwereka ab’i Kampala ko guhohotera Abanyarwanda babayo bidakwiye.

Raporo zivuga ibya ririya hohoterwa zarakwirakwiriye ku isi kugeza n’ubwo Leta zunze ubumwe z’Amerika zifatiye Major Gen Abel Kandiho ibihano by’ubukungu kubera uruhare rutaziguye muri ruriya rugomo rurimo n’iyicarubozo.

Uyu musirikare niwe uyoboye Urwego rw’iperereza rya gisirikare rwa Uganda witwa Chieftaincy of Military Intelligence (CMI).

Gen Kandiho ubwo yakiraga abo mu butasi bwa Misiri

Amb Rusoke nashobora kumvisha ubutegetsi bw’i Kampala ko guhohotera Abanyarwanda nta shingiro bifite, birashoboka ko azaba agize uruhare mu gutuma umubano uba mwiza wenda n’imipaka ihuza Kigali na Kampala igafungurwa.

Iyi mipaka( Gatuna na Kagitumba) yafunzwe na Leta y’u Rwanda nyuma yo kubona ko Abanyarwanda bajya muri Uganda bahahurira n’akaga.

Perezida w’u Rwanda yasabye abaturage barwo kwigumira iwabo, ‘bakarya ducye ariko bakaryama kare’ aho gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inama zo guhuza impande zombi zateraniye haba i Louanda muri Angola, haba i Kampala muri Uganda n’i Kigali mu Rwanda zose kugeza ubu nta musaruro ufatika zatanze.

Ntawahakana ko kuba zitarasubukurwa byatewe ahanini n’icyorezo COVID-19 ariko nanone na mbere y’uko  cyaduka muri aka karere ni ukuvuga mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, Uganda yagaragazaga ubushake bucye bwo ‘kudahohotera Abanyarwanda’ no ‘kudafasha abo muri RNC’ bashakaga n’ubu bagishaka guhungabanya u Rwanda.

Perezida Kagame aherutse kubwira Al Jazeera ko muri iki gihe hari ibintu bitarashyirwa ku murongo mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Icyo gihe yagize ati: “Ntabwo ibintu birakemuka. Hari ibyo tutarashyira ku murongo neza. Impande zombi zigomba kubigiramo uruhare kandi nizera ko ibihugu byombi bizakomeza mu mujyo wo gushaka ibisubizo birambye. Twese twumva neza impamvu z’ikibazo kandi rero birumvikana ko tugomba no gushaka ibisubizo kuri ibi bibazo byavutse mu gihe gito gishize.”

Perezida Kagame yabwiye Al Jazeera ko igikomeye atari uko umupaka ufunzwe ahubwo ari icyatumye ufungwa

Kagame yabwiye umunyamakuru wa Al Jazeera ko impande zombi zabonye uburyo bwinshi bwo kuganira kuri biriya bibazo kandi mu buryo buzira imbereka.

Ku byerekeye gufungura umupaka Perezida Kagame yamubwiye ko hari bamwe ‘batubwira ngo tuwufungure abantu bacuruze, kandi birumvikana kuko ni ubucuruzi.’

Kuri we ariko, icyo abantu bagomba kwibaza mbere ni ‘icyatumye umupaka ufungwa.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version