Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryatangaje ko ryirukanye abarwanashyaka babiri bitwa Tuyishime Jean Deogratious na Mutabazi Ferdinand, bashinjwa ko bafite imigambi yo gusenya ishyaka.
Itangazo ryashyizweho umukono na perezida wa DGPR, Depite Dr Frank Habineza, rivuga ko ari icyemezo cyafashwe na komite nyobozi nyuma yo kugirwa inama na Komite Nkemurampaka y’Ishyaka, ku bijyanye n’imyitwarire mibi yagiye iranga bamwe mu barwanashyaka bayo.
Rikomeza riti “Byagaragaye ko bafite imigambi mibisha kandi y’ubugambanyi yo gusenya Ishyaka barisenyera mu ryo benda gushinga, bavuga ko babiterwamo inkunga n’abari hanze y’igihugu.”
“Kandi byagaragaye ko bamaze igihe bakangurira bamwe mu bayobozi b’Ishyaka gufatanya na bo muri uwo mugambi mubisha. Byakomeje kugaragagara ko nta bunyangamugayo bwabaranze cyangwa indangagaciro z’Ishyaka,”
Muri ibyo byose ngo baranzwe no kunyuranya n’amategeko y’Ishyaka ndetse n’itegeko rigenga imyitwarire y’abanyapolitike n’imitwe ya politike mu Rwanda.
Yakomeje ati “[Ubuyobozi] bwafashe icyemezo cyo kwirukana burundu mu Ishyaka abo bavuzwe haruguru.”
Dr Habineza yabwiye Taarifa ko nyuma yo kubirukana, hagiye gusuzumwa niba hakwitabazwa Urwego rw’Ubugenzacyaha ngo rukore iperereza ku byo babashinja.
Ati “Tuzabyigaho.”
Green Party ivuga ko Tuyishime Jean Deogratious yaherukaga gukurwa ku rutonde rwa burundu rw’abakandida b’Ishyaka mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu 2018.
Ni icyemezo cyafashwe Komisiyo y’igihugu y’Amatora imaze kwereka abayobozi b’Ishyaka dosiye y’urubanza abaturage bari baramurezemo ibyaha by’ubwambuzi, kubura ubunyangamugayo, no kutubaha amategeko.
Tuyishime Jean Deogratious yari Umunyamabanga ushinzwe Itumanaho mu ishyaka, muri manda yatowe mu 2019
Ni mu gihe Mutabazi Ferdinand utuye mu Karere ka Rugango, mu ntangiriro z’uyu mwaka yashinjwe ko “yiburishije irengero nyuma yo kutishura imyenda yari abereyemo muramu we”, ashakaga kubihindura ibibazo byapolitike.
Icyo gihe ngo yifuzaga ko bigaragara ko ari inzego z’umutekano zabikoze, agonganishe Ishyaka DGPR n’Inzego za Leta, nk’uko ishyaka ribisobanura.