Ikigo gitegura kandi kigatanga ibihembo ku basiganwa mu mdoka zirimo n’izisiganwa muri Formula 1 cyatangaje ko guhemba abitwaye neza muri uyu mukino mu marushanwa azaba mu mwaka wa 2024 bizabera i Kigali.
Muri uyu mwaka wa 2023 uri kurangira, bizabera i Baku, uyu ukaba ari umurwa mukuru wa Azerbaijan.
Ubusanzwe ihuriro ryitwa Fédération Internationale de l’Automobile, FIA, niryo ritegura amarushanwa y’abatwara imodoka, harimo n’abatwara izisiganwa muri Formula 1( F1).
Ubuyobozi bw’iri huriro nibwo butangaza abatsinze, bukabagenera ibihembo n’aho bazabihererwa.
N’ubwo byatangajwe ko uyu muhango uzabera mu Rwanda mu mwaka wa 2024, hari abo byatunguye bibaza impamvu Kigali ari yo yatoranyijwe kandi ibihembo byari bisanzwe bitangirwa i Paris mu Bufaransa cyangwa mu gihugu cyabereyemo iyo mikino nk’uko byagenze uyu mwaka wa 2023 ubwo byatangirwaga i Baku.
I Paris niho hari ikicaro cya Fédération Internationale de l’Automobile, FIA.