Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gutera Inda Abangavu B’u Rwanda Bimaze ‘Kuba Icyorezo’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gutera Inda Abangavu B’u Rwanda Bimaze ‘Kuba Icyorezo’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 February 2022 10:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mpera z’Icyumweru gishize, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yatangaje imibare bamwe bavuga  ko iteye agahinda, yerekana ko mu mwaka umwe(2021) abangavu 23 000 batewe inda. Umuyobozi muri  CLADHO ushinzwe guhuza ibikorwa witwa Evariste Murwanashyaka yavuze ko iki kibazo cyabaye icyorezo.

CLADHO ni impuzamiryango ya sosiyete sivile iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubw’abana by’umwihariko.

Kuba abangavu( abakobwa bafite munsi y’imyaka 18 y’ubukure) bagera ku 23.000 baratewe inda mu mwaka umwe, ngo ni ikibazo gikomeye ndetse ngo ni akumiro mu Rwanda.

Gukomera kwacyo gushingiye ku ngingo y’uko ari bwo bwa mbere abangavu bangana kuriya babaruwe ko bahuye na kiriya kibazo ‘mu mwaka umwe.’

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu mibare yayo yasanze Intara y’i Burasirazuba ari yo yahuye na kiriya kibazo kurusha izindi.

N’ubwo umuryango nyarwanda ufite ibindi bibazo biwugarije nk’ubukene, gutandukana kw’abashakanye, abana baba mu muhanda, abata ishuri n’ibindi, kimwe mu bikomeye kurushaho ni inda ziterwa abangavu.

Umwangavu utewe inda bimugiraho ingaruka azasazana.

Muri zo harimo kwiga bimugoye cyangwa ntiyige na gato, kurera umwana kandi nawe acyeneye kurerwa, kugabanuka kw’amahirwe yo kuzubaka urugo rugakomera kuko aba arugiyemo afite undi mwana n’ibindi.

Ingaruka ziraguka zikagera no ku gihugu cyose kuko wa mwana uvutse muri buriya buryo butateganyijwe hari ubwo Nyina ananirwa kumwitaho bityo Leta ikaba ari yo ibikora.

Uramutse uzirikanye ko abangavu batwita bose atari ko babyarira kwa muganga ngo babarurwe, wahita wumva ko uriya mubare w’ababyaye mu mwaka wa 2021 ushobora kuba ari muto!

Ubwo yatangazaga uriya mubare, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge yagize ati: “ Mu 2019 twari dufite abana barenga ibihumbi 23, mu 2020 imibare yaragabanutse igera ku bihumbi 19 ariko nabonye twongeye kuzamuka ubu muri 2021 dufite ibihumbi 23. Ni imibare ingana hafi n’abaturage batuye Umurenge.”

Min Prof Bayisenge Jeannette

Ku mugani wa Minisitiri Bayisenge, aba bangavu barenda kungana n’abaturage b’Umurenge wa Musasa( 23.337) n’Umurenge wa Mushonyi(23.357) yombi ni iyo mu Karere ka Rutsiro.

Imirenge ya Mushonyi na Musasa mu Karere ka Rutsiro

Abo muri Sosiyete Sivile bati: ‘Iki kibazo kimaze kuba icyorezo’

Evariste Murwanashyaka yabwiye Taarifa ko ari ubwa mbere mu Rwanda iki kibazo kigeze kuri iyi ntera.

Kuri we ngo ni icyorezo kuko niba inzego zose zidahagarutse ngo abatera abo bana inda bashakishwe, ntibahishirwe hari abazakomeza kubikora bibwira ko ari ‘ibintu bisanzwe.’

Ngo n’ubwo hari ibikorwa ngo kurwanywe,  ingufu zigomba kubyongerwamo.

Ku rundi ruhande, Evariste Murwanashyaka avuga ko abangavu nabo bagomba gukomeza kwigishwa ko umubiri wabo ari uw’agaciro.

Ati: “ Iki ni ikibazo gikomeye cyane kuko imibare yariyongereye ku rwego tutigeze tubona. Nemeza ko ari bwo bwa mbere duhuye n’iki kibazo kuri ubu buremere.”

Evariste Murwanashyaka(Photo@Ines Nyinawumuntu)

Avuga ko abashinzwe kwita ku mibereho myiza y’abaturage bagomba kongera kwicara bakarebera hamwe niba ingamba zari zisanzwe zarafashwe mu guhangana n’iki kibazo zitavugururwa cyangwa hagafatwa izindi.

Atanga inama yo kurushaho kwigisha abangavu ko imibiri yabo ikwiye kurindwa ntibemere kugurana amagara yabo amagana.

Imibare ya Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko Akarere gafite abangavu benshi batewe inda ari Nyagatare(1.799), igakurikirwa na Gatsibo(1574) hagataho Kirehe(1.365).

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatangizaga Umwaka w’Ubucamanza mu muhango wabereye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yavuze ko inzego zose zikwiye gukorana zigashyiraho amategeko n’uburyo bwo guhana abahohotera abagore n’abangavu k’uburyo byabera abandi impamvu zo kubizibukira.

Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza yasabye ko abahohotera abagore bahanwa by’intangarugero

Bidatinze, Ubushinjacyaha bwahise busohora urutonde rw’abantu bemejwe n’inkiko ko bateye inda abangavu cyangwa bahohotera abagore bakuru.

Hari bamwe bashimye ko abo bantu batangajwe, ariko abandi bavuga ko mu gutangaza aba bantu hagomba kwirindwa ko abana babo bagirwaho ingaruka zo gukozwa ikimwaro n’uko abababyaye bahamijwe gukora amahano.

Ihame ni uko umwana agomba kurindwa ikibi cyose akururiwe n’abantu bakuru cyangwa yaterwa n’aho arererwa.

TAGGED:AbakobwaAbangavuBayisengeCLADHOfeaturedIndaUbushinjacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘ Passports’ Nyarwanda Zakozwe Mbere Ya Kamena, 2019 Zigiye Guta Agaciro
Next Article Amerika Yareze U Burusiya Muri UN
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?