Guverinoma Yakuyeho Nkunganire Ku Giciro Umugenzi Yishyuraga Bisi

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yatangaje ko amafaranga Guverinoma yashyiraga mu bikorwa byo gutwara abantu mu gihugu mu rwego rwa ‘Nkunganire’ yavanyweho.

Ni icyemezo cyari kimaze iminsi kivugwa ko kizafatwa igihe gahunda y’ikoranabuhanga yo gufasha abantu kwishyura igiciro cy’urugendo rw’aho bagenze rizaba ryatangiye gukora.

Dr. Gasore yari aherutse kuvuga ko bizafasha Abanyarwanda kutaremererwa n’ikiguzi cy’urugendo ubwo Guverinoma izaba yahagaritse “Nkunganire” yarihiraga umugenzi.

Umuntu azajya yishyura igiciro kingana n’aho bisi imugejeje

Hagati aho kandi muri uku kwezi kwa Werurwe, 2024 Minisiteri y’ibikorwa remezo yatangaje ko hari izindi bisi zizagera mu Rwanda kunganira izisanzwe zitwara abagenzi.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version