Minisiteri y’Intebe mu Rwanda irihanganisha imiryango y’abantu 20 bapfiriye mu mpanuka yaraye ibereye hafi y’ahitwa ku Kirenge mu Murenge wa Rusiga muri Rulindo.
Bisi yari irimo abantu bagera kuri 50 yaraye ihirimye mu kabande, amakuru abanza kubika abantu 16 bahise bahagwa ariko ubu bamaze kugera kuri 20.
Itangazo ryo muri Minisiteri y’Intebe rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yihanganisha ababiriye ababo muri iyo mpanuka ikomeye cyane.
Guverinoma ivuga ko iri butange ubufasha bukenewe ku miryango yaburiye ababo muri yo mpanuka.
Iryo tangazo risaba abatwara ibinyabiziga kujya bitwararika, bagakurikiza amategeko agenga umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana benshi.