Habineza Yahawe Amahirwe ‘Ya Nyuma’ Ngo Yemererwe Kwiyamamaza

Perezida wa Komisiyo y’amatora Oda Gasinzigwa yahaye Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR, (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza amahirwe ya nyuma ngo abe yatanze kandidatire yuzuye kuko mu idosiye ye basanze hari ibiburamo.

Habineza yari yaje gushyikiriza Komisiyo y’Amatora Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Yageze kuri NEC aherekejwe n’abarwanashyaka ba Green Party na Senateri Mugisha Alex n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka, Ntezimana Elias.

Yasabwe kwerekana ibyangombwa byose bikenewe, arabikora, ariko habonekamo ibibazo.

- Advertisement -

Nyuma yo kwerekana ibyo yari yateguye mu idosiye ye, abakomiseri ba NEC baje gusanga hari ibyo atazanye birimo icyemezo kigaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu n’ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.

Yasobanuye ko icyemezo kigaragaza ko yaretse ubwenegihugu yumvaga atari ngombwa kuko mu 2017 yaretse ubwo yari afite bwa Suede ubwo yari agiye kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bityo ko yumvaga atari ngombwa kongera kuzana icyo cyemezo.

Oda Gasinzigwa uyobora NEC yasabye ko Green Party ikora ibishoboka byose ibyo byangombwa bizaboneka mbere y’uko hasohorwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza.

Ubusanzwe uwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki.

Asabwa kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko, agomba kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire n’aho ku badepite basabwa imyaka 21 y’amavuko no kuba ufite ubwenegihugu.

Si ubwa mbere Habineza agiye guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu kuko mu matora ya 2017 yatsinzwe ku majwi 0,48%.

NEC iteganya ko kuva ku wa ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version