Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Habineza Yajyanye Inyandiko Zaburaga Mu Idosiye Yo Kwiyamamaza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Habineza Yajyanye Inyandiko Zaburaga Mu Idosiye Yo Kwiyamamaza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 May 2024 10:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku rukuta rwe rwa X, Dr. Frank Habineza yatangaje ko yagejeje kuri Komisiyo y’amatora inyandiko ebyiri zaburaga mu idosiye yo gusaba kwemererwa kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubuka mu matora abura igihe gito ngo abe.

Ku wa Mbere taliki 20, Gicurasi, 2024 nibwo Habineza yari yagejeje kuri NEC dosiye ye ariko abakomiseri basanga hari ibiburamo.

Baje gusanga hari ibyo atazanye birimo icyemezo kigaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu n’ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.

Depite Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party yasobanuye ko icyemezo kigaragaza ko yaretse ubwenegihugu yumvaga ‘atari ngombwa’ kuko yari yarakerekanye mu matora yabaye mu mwaka wa  2017, icyo gihe nabwo akaba yarashakaga kuba Perezida

Avuga  yaretse ubwenegihugu yari afite bwa Suède ubwo yari agiye kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bityo ngo yumvaga atari ngombwa kongera kuzana icyo cyemezo ku yindi nshuro.

Izi nizo nyandiko zaburaga

Perezida wa Komisiyo y’amatora Oda Gasinzigwa yahise asaba ko Green Party ikora ibishoboka byose ibyo byangombwa bizaboneka mbere y’uko hasohorwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza.

Kuri X,  Habineza yatangaje ko ubu izo nyandiko yamaze kuzibona no kuzigeza ku rwego rushinzwe kuzisuzuma.

Ubusanzwe uwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, kuba indakemwa mu myitwarire no kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki.

Asabwa kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko, akaba aba mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire.

Ku Badepite bo  basabwa kuba bafite imyaka 21 y’amavuko no kuba ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

NEC iteganya ko kuva ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa kandidatire zemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hakazatangira kwiyamamaza nyirizina.

TAGGED:AmatorafeaturedGasinzigwaHabinezaInyandikoPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruto Yabwiye Amerika Ibyo Afurika Yifuza
Next Article Ikigo Apple Gikomeje Gushinjwa Gutera Inkunga Abiba Amabuye Ya DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?