Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2025 10:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Steve Witkoff( hagati) aganira n'abandi bayobozi. Ibumoso bwe hari Marco Rubio, iburyo hakaba Jared Kushner. Ifoto: The Jerusalem Post.
SHARE

Intumwa ya Perezida Donald Trump ishinzwe Uburasirazuba bwo Hagati Steve Witkoff n’umukwe we Jared Kushner baherutse guhura mu ibanga n’abayobozi bakuru ba Hamas ngo baganire ku mbogamizi babona ko zazabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro na Israel.

Axios yanditse ko iyo nama y’ibanga yabaye kuwa Gatatu w’Icyumweru gishize, intego ikaba yari ukubizeza bidashidikanywaho ko Israel yemereye Amerika ko itazatangiza intambara ubwo imfungwa zayo zose zizaba zamaze kurekurwa.

Axios yanditse iti: “ Mu buryo bubazwe neza, intumwa za Trump zahisemo guhura imbonankubone n’abayobozi ba Hamas bazibwira ko yiyemeje ko kuri iyi nshuro amahoro aboneka kandi bazizeza ko Israel itazazisubirana ikarasa Hamas nirangiza kubona ko abantu bayo bose barekuwe.”

Icyo gihe bahuriye muri Hoteli yitwa Four Seasons iri i Cairo baraganira.

Hagati aho kandi, abashinzwe ubutasi mu Misiri na Turikiya, bari kumwe n’abayobozi ba Hamas, nabo bahuye na Witkoff na Kushner mu rugo ruri hafi y’inyanja itukura ahamaze iminsi habera ibiganiro by’amahoro hagati ya Israel na Hamas.

Hamas yari ihagarariwe na Khalil Al Hayya umwe mu bantu bari mu nama ubwo Israel yabarasagaho bari i Doha aho uyu mutwe usanzwe ufite Ibiro bikuru bya Politiki.

Inama yahuje Hamas n’intumwa za Trump imaze kurangira, zakoranye indi n’intumwa za Turikiya na Qatar, hakaba hari hari n’abahagarariye Misiri mu rwego rw’ubutasi.

Uyu muhati rero uri mu byatumye Hamas yizera ko kuri iyi nshuro Perezida Donald Trump na Israel biyemeje ko amahoro agaruka kandi ko Hamas itazatenguhwa nyuma y’aho.

TAGGED:HamasIbiganiroIntambara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya
Next Article Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?