Kwemeza uko bizagenda mu buryo bwuzuye byagorana. Icyakora uwavuga ko akazi kazanye ingabo z’u Burundi muri DRC ku ruhande M23 iyoboye karangiye, yaba ari mu kuri.
Ushingiye ku byavuzwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Dr. Edouard Bizimana ubwo yaganiraga n’abahagarariye ibihugu byabo, wakwemeza ko iki gihugu cyabonaga ko AFC/M23 izafata Uvira nta kabuza.
Mu buryo buteruye, yasaga nusaba abo barwanyi kutazototera igihugu cye.
Icyakora ibyo bishobora guhinduka kuko hari umwe mu bayobozi ba M23 uvuga ko i Gitega bohereje rwihishwa Imbonerakure nyinshi muri DRC ngo zizihimure ku baturage ba Uvira bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Kuba FARDC ikiri kumwe n’abarwanyi ba Wazalendo kandi bakaba bagikambitse mu misozi ituriye Uvira, bivuze ko abarwanyi ba AFC/M23 bazakomeza ibikorwa byabo bya gisirikare mu rwego rwo gutuma aho bafashe hatekana mu buryo buhamye.
Ubwo kandi niko abo barwanyi bazaba basunika Imbonerakure ngo zibavire aho zisubire iwabo kandi ibi bishobora gutuma intambara yototera umupaka w’u Burundi.
Biramutse bigeze kuri iyo ntera, hari ubwo ingabo z’u Burundi zarasana na M23 ngo zitabare abafasha bazo ari bo Imbonerakure.
Tshisekedi yasabye Ndayishimiye kutamutaba mu nama
Nyuma y’uko M23 ikajirije umurego muri iyi mirwano, Perezida Tshisekedi yanyarukiye i Burundi ku wa Mbere Tariki 08, Ukuboza, 2025 asaba Ndayishimiye kutamutaba mu nama kandi bararuhanye.
Umunyamakuru witwa Baelenge Irenge avuga ko ubwo yabimubwiraga, undi yamubwiye ko aho ibintu bigeze, buri wese agomba kwirwanaho.
Ngo yaramubwiye ati: “Mugenzi wanjye, unyihanganiye ubu ibintu n’iwanjye byakomeye. Iyi ntambara iri kototera igihugu cyanjye. Ubwo rero unyihanganire rwose!”
Kuri X, Irenge yanditse ko nyuma yo kubyumva atyo, Tshisekedi yigiriye inama yo kubaza Tanzania niba yaziba icyo cyuho.
Nk’uko bisanzwe bizwi, Tanzania ikunze gutinda kwerekana uruhande ihengamiyeho, ibi kandi muri iki gihe birashoboka cyane kuko n’ubusanzwe iki gihugu cya Samia Suluhu Hassan kitarasubiza neza ibintu ku murongo nyuma y’amatora ataravuzweho rumwe yabaye mu mpera z’Ukwakira, 2025.
Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’umuhuza zirakurikiranira hafi ibiri kuba.
AFC/M23 yo yemeza ko izatuma Uvira itekana, igisigaye kikaba kubihanga amaso.


