Hari Abambwiye Ko Ibyo Gutera u Rwanda Tshisekedi Yavugaga Yikiniraga

Ubwo yagarukaga ku magambo Tshisekedi aherutse kuvuga ubwo yeruraga akavuga ko azarasa u Rwanda akarushwanyaguza, Perezida Kagame yavuze ko nta cyo Abanyarwanda batazi ku migambi y’ababanga. Yavuze ko haria bamubwiye ko buriya Tshisekedi atari akomeje, ngo yishakiraga amajwi.

Mu kiganiro yahaye abari aho, Kagame yavuze ko abavuga ko bazashwanyaguza u Rwanda bibeshya kuko aho gushwanyagurika barahageze[Abanyarwanda], ahubwo ngo ababitekereza gutyo nibo bazashywanyagurika.

Perezida Kagame avuga ko ubwo byasakaraga ku isi yose ngo Tshisekedi arashaka kuzarasa i Kigali, hari abamubwiye ko adakwiye kubifatana uburemere.

Ngo bamubwiraga ko uwabivuze yabikoze kugira ngo abantu bamwemere.

Kagame ati: “ Gukoresha kugirira nabi u Rwanda kugira ngo ibintu bikundere neza wowe…”

Avuga  ko yabwiye abamubwira ko ibyo Tshisekedi yavuze yiganiriraga, ko burya Abanyarwanda batajya bagambirira kugira umuntu nabi ariko nanone ngo ntiwabwira ko uwabavugaga nabi yikiniraga, ngo ubumvishe ko atari bo yavugaga.

Ati: “ Kuri njye rero ngombwa kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari njye yavugaga.”

Tshisekedi

Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko yabwiye abamubwira batyo ko nta kintu gishya kibi cyaruta ibyageze ku Banyarwanda.

Yunzemo ko yari bwemere ko iby’uko gutera u Rwanda bivugwa na Tshisekedi kwari ukwiganirira iyo isi iza guhaguruka ikamwamagana.

Ibyo ngo byari buhe u Rwanda icyemezo cy’uko ruramutse runatewe isi yarutabara ariko kurutabara ntibyabaye mu mwaka wa 1994 bityo rero akemeza ko u Rwanda rwiteguye kandi ruzahora rwiteguye kwirwanaho.

Yanzuye avuga ko mu kwirwanaho kwarwo ruzahasohokana umucyo, rwemye kurusha uko byagenze mu myaka hafi 30 ishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version