Hari Gutekerezwa Uko N’Ahandi Muri Afurika Hashyirwa Isange One Stop Center

Ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda hateraniye Inama nyunguranabitekerezo y’abagenzacyaha bo mu bihugu bigize EAPCCO kugira ngo harebwe uko mu bihugu bigize uyu muryango hazashyirwa za Isange One Stop Center.

Isange One Stop Center ni uburyo bukomatanyije hagamijwe ko uwahohotewe ahabwa serivisi zo kumwitaho azisanze ahantu hamwe.

Ni ikigo kiba gikorera ku cyicaro cya Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo umuturage afashwe atavunitse ajya gushakira serivisi kure ye.

Abitabiriye ariya mahugurwa ni abagenzacyaha bo mu bihugu bigize Umuryango witwa EAPCCO  ugizwe n’ibihugu 14.

- Kwmamaza -

Mu nama yigiwemo uko mu bihugu bigize uyu muryango hashyirwa Isange One Stop Center hari hitabiriye ibihugu umunani ari byo Djibouti, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Sudani y’Epfo, Sudan, Tanzania na  Uganda.

Ubwo yafunguraga iriya nama, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Madamu Mireille Batamuriza yavuze ko kuba hari ibihugu bishaka kwigira kuri gahunda zatangijwe n’u Rwanda ari ikintu kiza.

Yatangaje ko hari na gahunda yo kureba niba muri biriya bihugu hazatangizwa uburyo bwa Isange One Stop Centers kugira ngo n’aho haboneke uburyo bwo gufasha abahohotewe guhabwa serivisi batavunitse.

Ati: “ Muri iyi nama igicyenewe ni ukureba uko ibintu byahuzwa kugira ngo no mu bihugu bigize uriya muryango hashyirwe Isange One Stop Centers.”

Ibihugu bigize EAPCCO kandi byari biherutse no kwigira hamwe uko umubare w’abagenzacyaha b’abagore wakwiyongera kugira ngo kubigenza bigirwemo uruhare n’abagabo ndetse n’abagore ntawe uhejwe.

Gedion Kimilu uyobora EAPCCO avuga ko bateranyije izi  nama zombi kugira ngo abakora muri Polisi z’aka karere bahuze imbaraga mu guhashya ihohoterwa iryo ari ryo ryose binyuze mu kwigira ku ntambwe u Rwanda rwateye kandi bigakorwa bigizwemo uruhare n’abagabo n’abagore.

Hirya no hino mu Rwanda hari  za Isange One Stop Centers 44.

Abakora Muri Za Isange One Stop Centers Barasabwa ‘Kwiminjiramo Agafu’

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version