Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Ibigomba Kunozwa Hagamijwe Iterambere Ry’Umupolisikazi- Min Bayisenge
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Ibigomba Kunozwa Hagamijwe Iterambere Ry’Umupolisikazi- Min Bayisenge

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 September 2021 6:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Prof. Jeannette Bayisenge yaraye abwiye abitabiriye  Ihuriro rya 11 ry’abapolisikazi muri Polisi y’u Rwanda ko hakiri ibibazo bishingiye ku myumvire yo guheza abagore ntibashobore kugaragaza ubushobozi bwabo.

Yavuze ko iki kibazo kigaragara mu bijyanye no gufata ibyemezo no mu yandi mahirwe.

Prof Bayisenge yasabye ko ibyo bibazo byazaganirwaho muri ririya huriro hagashakwa umuti ufatika uzafasha abagore kugera ku ntego zabo bagatanga kurushaho umusanzu wabo ku iterambere ry’Igihugu.

Kugeza ubu abapolisikazi batatu nibo bafite amapeti makuru  muri Polisi y’u Rwanda, babiri bafite ipeti rya Assistant Commissioner of Police ( ACP) undi ni Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi , DIGP Jeanne Chantal Ujeneza.

Undi mugore wahoze muri Polisi y’u Rwanda afite ipeti rya Assistant Commissioner of Police( ACP) ni ACP Lynder Nkuranga wahawe inshingano zikomeye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano( NISS).

Ku rundi ruhande, Minisitiri Prof Jeannette Bayisenge yashimye ko hari byinshi abapolisikazi b’u Rwanda bagezeho binyuze mu mikorere myiza ya Polisi muri rusange.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge niwe wari umushyitsi mukuru akaba ari nawe wafunguye ririya huriro ku mugaragaro.

Yavuze ko ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibimaze kugerwaho n’iterambere riganisha ku iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati “Nishimiye gutangiza ku mugaragaro iri huriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi ku nshuro yayo ya 11. Ni amahirwe kuko rifasha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gufatanya urugamba rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire, hakareberwa hamwe ibimaze kugerwaho ndetse n’ahabaye intege nke kugira ngo hazibwe icyuho.”

Avuga ko ibi bikorwa kugira ngo abagore n’abagabo bagire uburenganzira bungana n’amahirwe angana mu gutanga umusanzu w’iterambere w’Igihugu n’Isi yose muri rusange.

Yavuze ko ihame ry’uburinganire ryashyizwe ku isonga mu migambi y’Igihugu mu cyerekezo cy’imyaka 30 (Vision 2050), ndetse no muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1).

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yabwiye abari mu cyumba cy’inama kinini cya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru  ko ririya huriro riba rigamije guteza imbere ubunyamwuga bw’abapolisikazi no kuzamura imikorere mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati: “Iri huriro ni amahirwe menshi yo guhura no kungurana ibitekerezo, hakarebwa aho twavuye, aho turi ubu n’ibyo dushaka kugeraho mu guteza imbere uburinganire.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza

IGP Munyuza avuga ko kuba muri Polisi y’u Rwanda hari ishami rishinzwe by’umwihariko uburinganire ari bumwe mu buryo bwo gufasha abapolisikazi gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.

Ikindi Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda avuga cyo kwishimira ni uko umubare w’abagore binjira muri Polisi y’u Rwanda wiyongera kandi bakazamurwa mu mapeti n’inshingano.

Ikindi ngo ni uko abapolisikazi b’u Rwanda boherezwa no mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda bikabongerera ubunararibonye buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo kandi bidateje ibibazo mu miryango yabo.

Yibukije abari bamuteze amatwi ko muri Polisi y’u Rwanda hari Ishami rishinzwe guteza imbere uburinganire.

Iri shami riyoborwa na Assistant Commissioner of Police( ACP) Rose Muhisoni.

Ihuriro rya 11 ry’abapolisikazi b’u Rwanda ryitabiriwe n’abapolisikazi 150 baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi mu gihugu hose, rizamara iminsi ibiri rifite insanganyamatsiko igira iti “Umupolisikazi w’u Rwanda ku isonga mu guteza imbere igipolisi cy’umwuga. ”

Ihuriro rya 11 ry’abapolisikazi b’u Rwanda ryitabiriwe n’abapolisikazi 150
TAGGED:AbapolisikazifeaturedMunyuzaPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yabwiye UN Ko Iterabwoba Atari Ikintu Cyo Kujenjekera
Next Article Meya Wa Paris Arashaka Gutangiza Gahunda Ya GERAYO AMAHORO
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?