Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Inzego Zitwaje Ibihe Bikomeye Abanyarwanda Barimo Zibaka Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Inzego Zitwaje Ibihe Bikomeye Abanyarwanda Barimo Zibaka Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 December 2021 3:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare yatangajwe n’Umuryango uharanira kurwanya ruswa Transparency International Rwanda yerekana ko Urwego rw’abikorera ari rwo rwagaragayemo ruswa mu mwaka wa 2020 -2021. Impamvu yatangajwe n’uriya muryango ni uko abikorera batse abantu ruswa kugira ngo babagumishe mu kazi cyangwa bakabahe mu bihe  bya COVID-19 aho kwirukana umukozi byari byoroshye.

Urwego rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda rivuga ko hari inzego zitwaje ibihe bikomeye  Abanyarwanda bamaze mo iminsi byatewe na COVID-19 zibaka ruswa.

N’ubwo iyi ruswa bayita nto, ariko ngo ni ikimenyetso cy’uko igihari kandi irenganiramo benshi.

Umukozi wa Transparency International Rwanda ushinzwe ubushakashatsi witwa Rwego Kavatiri Albert yabwiye abari bitabiriye igikorwa cyo kumurikiramo ubushakashatsi uriya muryango wakoze ko imibare yaberetse ko mu mwaka wa 2021, abantu benshi babajijwe bavuze ko ruswa iri mu Rwanda ‘iringaniye.’

Ubusanzwe ngo iyo babaza abaturage babaza niba babona ruswa iri hasi, iringaniye cyangwa iri hejuru.

Rwego Kavatiri Albert yavuze ko mu mwaka wa 2020, abaturage babajijwe na Transparency International Rwanda bakemeza ko ruswa nto iri hasi bari 24.80%, abemeje ko ruswa iringaniye banganaga na 26.80% n’aho abavuze ko iri hejuru banganaga na 32.60%.

Mu mwaka wa 2021, abaturage babajijwe n’uriya muryango bakemeza ko ruswa iri hasi bangana na 13.30%, abavuze ko iringaniye bangana na 20.50% mu gihe abavuze ko iri hejuru bangana na 17.40%.

Iyi mibare yerekana ko muri uyu mwaka abantu bagize uruhare muri ruswa biyongereye bituma imibare iva ku kuba mito, igana k’ukuba iringaniye.

Ku ruhande rwe, Kavatiri avuga ko ibi byerekana ko muri uyu mwaka abantu bagize agatima ko kwaka cyangwa gutanga ruswa biyongeye.

Ubu bushakashatsi, Transparency International Rwanda yabukoreye ku baturage 2,420 mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

Abenshi mu bajijwe ni abagabo kuko bangana na 53,55% n’aho abagore ni 46.45%.

Muri abo bose, abenshi batuye mu cyaro kuko abahatuye bangana na 66.53% n’aho 33.47% bakaba batuye mu mujyi.

Abari bitabiriye ahatangarijwe buriya bushakashatsi

Ikibabaje ni uko abatswe ruswa binjiza ku kwezi impuzandengo ya Frw 31.000, ibi bikaba byerekana ko ari abantu bari mu bafite ‘amikoro aciriritse.’

Mu gukusanya imibare ishingiye ku bisubizo bahawe, abashakashatsi ba Transparency International Rwanda basanze urwego rw’abikorera ku giti cyabo ari rwo rwagaragayemo ruswa kurusha izindi.

Rwego Kavatiri Albert yavuze ko impamvu yabiteye ari uko mu bihe bya Guma mu rugo ubwo hari hemerewe gukora abantu bafite inshingano zihariye ndetse na nyuma yayo ubwo hari imirimo imwe n’imwe yakomorewe, hari abakoresha basabye abakozi babo ruswa kugira ngo babagumishe mu kazi cyangwa bagahe abatari bagafite.

Ati: “ Abo mu Rwego rw’abikorera batse ruswa abakozi ngo babagumishe mu kazi cyangwa se bayaka abari batagafite kugira ngo bakabahe.”

Si urwego rw’abikorera rwurenganyije abaturage kubera ingaruka za COVID-19 kuko n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda ryabikoze.

Traffic Police yitwaje ko hari abantu babaga barengeje amasaha yo gutahira(curfew cyangwa couvre-feu) bakabaka ruswa.

Kubera gutinya cyangwa kwanga kurazwa muri stade, hari abaturage bemeye guha ruswa abapolisi bashinzwe umutekano kugira ngo babadohorere.

Mu mibare ya Transparency International Rwanda, Urwego rw’abikorera rufite ijanisha rya 20.4% rugakurikirwa na Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano mu muhanda rifite 15.2%.

Urwego ruza ku mwanya wa gatatu inzego z’ibanze zitse abaturage ruswa yo kubaka, ruswa yo guhabwa ibintu runaka byari bigenewe abatishoboye n’ibindi.

Inzego z’ibanze zifite ijanisha rya 10.1% nyuma yazo hagakurikiraho urwego rw’uburezi aho ababyeyi bahaga ruswa abayobozi b’ibigo runaka kugira ngo umwana wabo abone ishuri mu mujyi cyangwa andi mahirwe.

Uru rwego rufite 8.2% ariko rukagira n’umwihariko wa ruswa yatangiwe mu mashuri yisumbuye ifite 7.4%.

Ubushinjacyaha(6.9%), ubucamanza(6.4%) na WASAC(5.0%) nizo nzego zikurikiraho.

Umuryango Transparency International Rwanda uvuga ko n’ubwo muri rusange ruswa atari umuco mu Rwanda, ariko kuba n’iyitwa ko ari nto ikihaboneka, ubwabyo bidakwiye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango Bwana Appolinaire Mupiganyi avuga ko kutarandura ruswa mu Rwanda bihabanye na zimwe mu ntego z’iterambere rirambye (SDG’s) u Rwanda rwiyemeje kugenderaho.

Ibi byanashimangiwe n’Umuyobozi w’uyu muryango Madamu Marie Immaculée Ingabire wavuze ko kumva ko ruswa ari nto ukaba wakwanzura ko ntacyo itwaye byaba bidakwiye.

Mu kwanzura, abashakashatsi ba Transparency International Rwanda basabye inzego zisanzwe zifite gukumira gukurikirana no guhana ibyaha ko bakongera imbaraga mu gukumira ruswa no guhana abayirya.

Uko bigaragara ariko kurandura ruswa ni umukoro ukomeye kuko uyitanga n’uyihabwa bose baba babifitemo inyungu.

Ubushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14, Ukuboza, 2021 bwatangajwe ku nshuro ya 12.

Ubwa mbere bwasohotse mu mwaka wa 2010.

TAGGED:featuredIngabireMupiganyiRuswaRwandaUbushakashatsiUrwego
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyo RDB Ivuga Ku Rusobe Rw’Ibinyabuzima By’Isi Y’ejo Hazaza
Next Article Leta Yashyizeho Igiciro Ntarengwa Cya Gaz Mu Gihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?